Hamenyekanye Agaciro ka za robots zizifashishwa mu gukurikirana abarwayi ba Covid-19

8,892
Kwibuka30

Hamaze kumenyekana agaciro ka za robots zizifashishwa mu gukurikirana abarwayi ba coronavirus

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri taliki ya 19 Gicurasi Ministeri y’ubuzima ku bufatanye na ministeri y’ikorabuhanga hamuritswe robots 5 zizajya zifashishwa mu gukurikirana abarwayi ba coronavirus mu Rwanda. Ku munsi w’ejo hakiriwe robots eshanu, buri imwe ifite agaciro k’amadorari ya Amerika 3,300, ubwo ni ukuvuga ko imwe ifite agaciro k’amafranga y’U Rwanda 3,154,800. Ubwo eshanu zamuritswe ku munsi w’ejo zifite agaciro ka 15,774,400 yatanzwe ku bufatanye bw’Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe iterambere PNUD.

Kwibuka30

Ku munsi w’ejo ubwo ministeri yasobanuraga Ibijyanye n’izo robots, n’imikorere yazo.

Dr DANIEL NGAMIJE akaba ari na ministre w’ubuzima mu Rwanda, yavuze ko zino robots zizakomeza kuza ku buryo zizagezwa no mu bindi bitaro mu gihugu mu rwego rwo kwihutisha service z’ubuvuzi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.