Huye: Hatangije igikorwa cyo kwandikira kwa muganga abahavukiye n’abahapfiriye

8,268
Kwibuka30
الوسم #kabutare على تويتر

Meya w’Akarere ka Huye yatangije igikorwa cyo kwandika abana bavukira kwa muganga ndetse n’bapfira kwa muganga.

Ni igikorwa cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 10 Kanama 2020 kibera ku bitaro bya Kabutare kiyoborwa n’umuyobozi w’ako Karere Bwana SEBUTEGE Ange.

Insanganyamatsiko y’icyo gikorwa iragira iti: “Ikoranabuhanga mu Irangamimerere: Inkingi ya Serivise yihuse kandi inoze.

Mu ijambo rye Bwana Ange sebutege Umuyobozi w’Akarere yasabye ko abahawe inshingano zo kwandika abagenerwa serivise y’irangamimerere kwa muganga kuzatanga serivise neza no kuzakoresha neza ububasha bahawe kugira ngo amategeko yubahirizwe. Yongeye Abasaba kuzakomeza gukora neza n’akandi kazi bari basanzwe bashinzwe.

Kwibuka30
Image

Sebutege Ange umwe mu bayobozi bakiri bato, yasabye abahawe inshingano kuzikora neza.

Mu ijambo SEBUTEGE Ange yongeye asaba abaturage kwirinda icyorezo cya covid-19,ashishikariza abaturage kubahiriza amahame yose yashyizweho na Leta agamije gukumira no kurwanya icyorezo cya coronavirus.

Itegeko No 32/2016 rigenga abantu n’umuryango nk’uko ryavuguruwe kuwa 02/08/2020 ryatanze uburenganziza bwo kwandika abavuka n’abapfiriye mu bigo nderabuzima,naho ibyabereye mu muryango bigakorerwa ku rwego rw’Akagari.

Image
Leave A Reply

Your email address will not be published.