Burundi: 3 baciriwe igifungo k’imyaka 30 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutera amabuye imodoka ya Prezida

8,417
Kayanza

Abantu batatu harimo umugore umwe n’abagabo babiri bo mu Ntara ya Kayanza bakatiwe n’urukiko imyaka 30 y’igifungo nyuma yuko bahamijwe icyaha cyo gushaka guhitana prezida wa Repubulika bakosheje amabuye.

Aya makuru tuyakesha Radio Isanganiro mu gihugu cy’u Burundi, iyo radio yavuze ko umucamanza wo mu Ntara ya Kayanza yahamije abo bantu uko ari batatu gutera amabuye atatu imodoka ziba ziherekeje prezida mu masaha y’ikigoroba ubwo prezida Evariste NDAYISHIMIYE ku munsi wa gatatu w’icyumweru gishize ubwo yari yagiriye uruzinduko muri iyo ntara.

Nubwo bimeze, abo bantu bose uko ari batatu bahakanye ibyo birego bashinjwa mu gihe ubushinjacyaha buvuga ko amabuye yaturutse aho abo bantu basanzwe bakorera.

Amakuru dukesha iyo radio, aravuga ko babiri muri abo batatu basanzwe bakora kuri sitasiyo ya lisansi yitwa Engen mu Ntara ya Kayanza, undi umwe akaba asanzwe ari umukanishi ukorera aho ngaho kuri iyo sitasiyo.

Abakurikiranye uko ibyo bintu byagenze, bavuze ko bikimara kuba, polisi yafashe abantu benshi mu rwego rw’iperereza, noneho iperereza rigaragaza ko bariya aribo bateye amabuye imodoka zari ziherekeje prezida wa Repubulika.

Comments are closed.