Huye: Imvura nyinshi yaraye iguye yahitanye inkoko 1000 z’Umworozi

13,465

Imvura nyinshi yaraye iguye mu Karere ka HUYE yahitanye inkoko nyinshi z’umworozi agashinja ikigo cy’ishuri baturanye kuba aricyo cyagomoroye amazi akamusenyera.

Kuri iki cyumweru taliki ya mbere mu duce twinshi tw’u Rwanda twagaragayemo imvura, ni nako byabaye mu Karere ka Huye gaherereye mu Ntara y’Amajyepfo. Ariko iyo mvura nubwo ikunze kwitwa Umugisha, siko byagendekeye Bwana TWIZEYIMANA VINCENT wakoraga umwuga w’ubworozi bw’inkoko z’amagi n’iz’inyama muri ako Karere ka Huye kuko iyo mvura yateye umuvu mwinshi cyane wamusenyeye ikiraro cy’inkoko ze yororaga maze inkoko ze zose  zigera ku gihumbi (1000) zirahatikirira.

Uno mugabo yabwiye umunyamakuru w’igitangazamakuru cya Kigali today dukesha iyi nkuru ko inkoko ze zose zapfuye. Yavuze ko amazi menshi yaturutse ku kigo cy’ishuri baturanye haturutse amazi menshi banze gufata, maze akora umuvu ukomeye cyane akaba ari nawo washennye ikiraro cy’inkoko ze maze imishwi igera kuri 550 zihita zipfa n’izindi nkoko z’amagi 450 zari zimaze amezi ane zirapfa.

Kugeza ubu bwana Vincent aravuga ko bigoye kongera kubyutsa umutwe kubera ko arinigihombo kinini cyane.

Leave A Reply

Your email address will not be published.