Ikipe ya MAN CITY itsindiwe iwayo, Chelsea Inyagira Southampton

3,670

Ikipe ya Manchester City itsindiwe iwayo ituma ikinyuranyo hagati yayo na Liverpool kiyongera.

Uy munsi ku cyumweru nibwo imikino yo ku munsi wa munani wa champiyona y’Ubwongereza, imwe muri za Championat zikunzwe ku isi, yagombaga gukomeza. Ku isaa cyenda za Kigali, nibwo ikipe ya MANCHESTER CITY, ikipe yatwaye igikombe cy’ubushize, yagombaga kwakira ku kibuga cyayo ETIHAD ikipe ya WOLVES.

Ni umukino ikipe ya Manchester City yagombaga gutsinda kugira ngo ikomeza kotsa igitutu ikipe ya Liverpool itari yatsindwa umukino numwe mu mikino umunani yose. Ikipe ya Guardiola yakomeje kuba hejuru y’ikipe ya Wolves, ariko ntibashe gutsinda kubera ba myugariro b’ikipe ya Wolves, igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi atabashije gutsinda igitego.

Igice cya kabirI ikipe ya Manchester City yagarukanye imbaraga nyinshi ariko bikomeza kuba iby’ubusa, kugeza ku munota wa 80 ku mupira wahererekanywe neza, umukinnyi ADAMA TRAORE wa Wolves aba afunguye amazamu.

Ikipe ya MAN CITY itsindiwe iwayo, yongera ikinyuranyo cy’amanota kuri Mukeba

Hari hasigaye iminota icumi gusa ngo umukino urangire, ikipe ya MAN CITY yakiniye cyane mu kibuga cya Wolves ariko biranga ntibyagira icyo bitanga, umusifuzi yongeyeho iminota, ariko ku munota wa 94, ku burangare bwa ba myugariro b’ikipe ya City, nanone ADAMA TRAORE ashyiramo icya kabiri neza neza nkuko yatsinze icya mbere. Umukino urangira ari ibitego bibiri bya Wolves ku busa bwa Man City. Ku rundi ruhande, ikipe ya Chelsea yariho iha isomo rya Ruhago ikipe ya Southampton, iyinyagira ibitego 4 kuri kimwe, naho Arsenal bigoranye itsinda ikipe ya Bournemouth igitego kimwe cyinjiye hakiri kare cyane.

Ku munsi wa munani, ikipe ya LIVERPOOL iracyayoboye champiyona n’amanota yose kuko itari yatsindwa umukino n’umwe, ifite amanota 24, igakurikirwa na Man City ifite amanota 16, nayo ikurikiwe na Leicester City, mu gihe ikipe ya Manchester United mbere y’uyu mukino iri gukina iri ku mwanya wa 12

Izindi nkuru wasoma Izindi nkuru zuyu mwanditsi

Subiza hano

Email yanyu ntaho izigera igiragazwa