Inteko y’umuco yashyize hanze igitabo gishya k’ikibonezamvugo.

17,790
Kwibuka30
Image result for Ishuri mu Rwanda

Inteko y’Umuco (RCHA) yamuritse igitabo cy’Ikibonezamvugo (Grammar/ Grammaire) kizifashishwa n’amashuri mu bijyanye n’imyigishirize y’Ikinyarwanda n’Abanyarwanda muri rusange bakaba bakifashisha. Hari gahunda yo kugikwirakwiza kugira ngo abagikeneye bakibone biboroheye.

Iki gitabo gikubiyemo imitwe umunani; kibonekamo ibisobanuro ku iyigamajwi, iyigamvugo, ubutinde bw’inyajwi n’amasaku, itondaguranshinga, n’ibindi byafasha umuntu kwiyungura ubumenyi mu rurimi rw’Ikinyarwanda.

Cyamuritswe mu kiganiro cyakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga (Online) bitewe n’ibi bihe byo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, cyahuje Inteko y’Umuco, abarimu n’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye na za kaminuza.

Iki kiganiro ni kimwe mu bikorwa byateguwe mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire uzaba ku wa 21 Gashyantare 2021, hagamijwe guhesha agaciro Ikinyarwanda nk’ururimi kavukire Abanyarwanda bahuriyeho bose, akaba ari umusingi w’ubumwe bwabo.

Musabeyezu Théogène umukozi w’Inteko y’Umuco ushinzwe gusesengura ururimi, asobanura ibijyanye n’igitabo yagize ati: “Iki gitabo gishobora kwitabazwa n’umwarimu, umunyeshuri, umushakashatsi n’undi wese ufite amatsiko ku kibonezamvugo kikamufasha mu byo akeneye, gishobora kwifashishwa na buri wese mu rwego rwo kwiyungura ubumenyi ku kibonezamvugo mu kazi akora”.

Yatangaje ko hari na gahunda yo kugeza Ikinyarwanda mu ikoranabuhanga no kugaragariza Abanyarwanda uko kiriya kibonezamvugo giteye buri wese akaba yavomamo ubumenyi.

Musabeyezu yasobanuye ko Ikibonezamvugo cyateguwe n’ikigo cyahoze ari Inteko y’Ururimi n’Umuco, nyuma y’igenzura cyakoze (2014-2015), ryagaragaje ko icyo gihe inyandiko z’kibonezamvugo cy’Ikinyarwanda zari nkeya zigera kuri 28 mu gihe iz’Igifaransa zari 130, iz’Icyongereza ari 21.

Iki gitabo cy’Ikibonezamvugo cyamuritswe ni kimwe mu bisubizo by’ibibazo birebana n’imyigishirize y’uru rurimi kavukire rw’Ikinyarwanda nkuko byagarutsweho na Bayavuge Jules umwarimu muri Koreji Nderabarezi, Ishami rya Rukara.

Asanga kandi Inteko y’Umuco yafatanya n’abanditsi b’ibindi bitabo bihari na byo bigatangazwa.

Yagize ati: “Iki ni kimwe mu bisubizo bigamije gukemura ibibazo biri mu myigire n’imyigishirize y’Ikinyarwanda, bitewe n’uko hari ubuke bukabije bw’ibitabo by’uru rurimi n’ibihari bikaba bitazwi, Inteko y’Umuco yafasha abanditse ibyo bitabo kubitangaza”.

Kwibuka30

Ikindi kibazo gikeneye gushakirwa umuti kinagarukwaho cyane ni ikijyanye n’amuga, basanga akwiye kwegeranywa, akabonezwa, akemezwa, agakoreshwa.

Amuga ni amagambo akoreshwa mu ngeri y’ubumenyi cyangwa y’umwuga runaka. Akenshi ni amagambo asanzwe ariko aba ajyanye n’ubumenyi runaka.

Abarimu bagaragaza ko ahari ari make kandi ugasanga imikoreshereze yayo mu myigishirize itandukanye, bikaba ari imbogamizi mu guteza imbere Ikinyarwanda.

Ibikorwa byose birimo ibijyanye no gukungahaza uru rurimi, bikwiye kugendana no gukangurira abakiri bato kurwitabira, bakerekwa ibyiza birurimo kuko nko mu mashuri usanga abitabira kurwiga ari bake nkuko Nsanzimana Modeste umunyeshuri muri Kaminuza ya Rukara yabigarutseho.

Gahunda ya Ndiga Ikinyarwanda yitezweho kunoza ibitaranoga

Intebe y’Inteko Amb. Masozera Robert avuga ko ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bateza imbere ururimi kavukire rw’Ikinyarwanda, Inteko y’Umuco igiye kongera ingufu mu gukemura inzitizi zikigaragara mu myigishirize y’uru rurimi. Ibi bizagendana no kwimakaza gahunda ya Ndiga Ikinyarwanda.

Ati: “Ni ibintu tuzafatanya twese, ikintu tuvanye muri iyi nama ni umukoro wo gukemura ibibazo byagaragajwe. Turangamiye cyane kureba uko Ikinyarwanda cyakwigishwa, muri iyi gahunda turimo yo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire, hari ibyo turimo gushyiramo imbaraga byitwa Ndiga Ikinyarwanda, kandi muzadufashe iyi gahunda icengere”.

Yakomeje agira ati: “Ni gahunda twifuza ko ari twebwe, ari mwebwe, yaba ari yo dukoreramo ibikorwa byose byo kwiga no kwigisha Ikinyarwanda”.

Asanga ari gahunda ikwiye kwamamara, abantu bakayisobanukirwa nkuko bamaze gusobanukirwa iy’Ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) cyangwa iyo gusura u Rwanda (Visit Rwanda).

Ati: “No kwiga Ikinyarwanda bikwiye kujya kuri urwo rwego”.

Mu rwego rwo gukangurira Abanyarwanda kubungabunga Ikinyarwanda, Inteko y’Umuco yateguye ibikorwa bitandukanye muri iki cyumweru kibanziriza umunsi nyirizina wahariwe ururimi kavukire, birimo ibiganiro bitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti: “Ururimi rw’Ikinyarwanda, umusingi w’ubumwe n’agaciro by’Abanyarwanda”. Ku rwego rw’Isi, hatoranyijwe igira iti: “Duharanire guteza imbere indimi nyinshi nta ruhejwe mu burezi no mu muryango”.

(Src:Imvahonshya)

Leave A Reply

Your email address will not be published.