Callixte Sankara arasanga Shebuja Rusesabagina gushaka gutinza urubanza.

7,599
Sankara yabajije Rusesabagina uko yari...

Urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina wayoboraga MRCD n’abandi bantu 21 barimo Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara na Nsengimana Herman bari abavugizi ba FLN rwabaye uyu munsi aho Sankara yabajije umuyobozi we Rusesabagina uko yari kuyobora u Rwanda kandi ariyo yari intego ye.

Mu gutangira urubanza, Umucamanza yabajije Rusesabagina niba yemera umwirondoro yasomewe urimo ko ari umunyarwanda avuga ko atari we.

Mu Kinyarwanda cyumvikana neza, Paul Rusesabagina yagize ati “Ndabisubiramo ku nshuro ya gatanu. Njyewe si ndi Umunyarwanda. Ndi Umubiligi.’’

Ati “Njye ntabwo ndi Umunyarwanda. Mvuye hano mu 1996 mpunze, kuva icyo gihe icyo natanze ni ikarita y’indangamuntu na pasiporo. Nari meze nk’umuntu. Nafashwe nk’umwana w’imfubyi, wapfushije ababyeyi bombi, ibyanjye byose narabitanze.’’

“Kuva icyo gihe nabonye ikarita ya Loni yanditseho u Bubiligi. Iyo pasiporo nari mfite ububasha bwo kujya mu bihugu byose byo ku Isi usibye icyanjye cya kavukire cy’u Rwanda.

Icyo gihe u Bubiligi bwaje kumpa ubwenegihugu mu 2000, ubw’Ubunyarwanda ntabwo nabusubiranye. Nashatse kuza mu Rwanda mu 2003. Nagiye muri Ambasade bambaza pasiporo mfite, mbabwiye ko ari iy’Ababiligi, bambwiye ko banterera visa nkajya mu Rwanda. Nishyuye amadolari angana n’amayero 120. Naje hano I Kigali, mwanyakiriye nk’Umubiligi, si nk’Umunyarwanda. Nyuma yaho nisubiriye iwacu mu Bubiligi. Nyuma y’umwaka umwe naragarutse, icyo gihe ni bwo nazaga nka Rusesabagina w’Umubiligi. Ndi hano bitemewe n’amategeko.’’

Ubwo Callixte Nsabimana wari wariyise Majoro Sankara yabazwaga inzitizi abona ziri mu rubanza,yavuze ko amaze imyaka ibiri imbere y’urukiko kandi we yifuza ko urubanza rwihuta rukava mu nzira akamenya aho ahagaze.

Ati “Ndifuza ko urubanza rwihuta. Ndabona ari nk’aho Rusesabagina ashaka gutinza urubanza nkana. Ndashaka ko rwihuta nkamenya aho mpagaze.’’

Sankara yatewe isoni nibyo shebuja Paul Rusesabagina [wari ukuriye uriya mutwe MRCD-FLN] yavuze yihakana kuba umunyarwanda kandi yarifuzaga kuzaba Perezida w’u Rwanda hanyuma uyu akamwungiriza nka Visi Perezida.

Ati “Hari ibyo numvise numva mbigizeho isoni. Bwana Paul Rusesabagina yari Perezida wacu. Kandi yashakaga kuba Perezida w’u Rwanda. None mu rukiko aravuga ko atari Umunyarwanda. Twatangaje intambara mu gihugu, baradufata.

Njye nari Visi Perezida we wa Kabiri mu Mpuzamashyaka ya MRCD. Ese ni ya Politiki ya Mpatsibihugu?

Me Nkundabarashi Moïse wunganira Sankara yavuze ko nta nzitizi abona zatuma urubanza rutaburanishwa. Yasabye ko umukiliya we yari amaze kwisobanura ku byaha 10 ariko byaba byiza ari we uhereweho mu kwisobanura kugira ngo dosiye ye yihutishwe.

Umucamanza Antoine Muhima ukuriye Inteko Iburanisha yasoje iburanisha ry’uyu munsi avuga ko umwanzuro ku nzitizi zatanzwe na Rusesabagina uzatangazwa ku wa 26 Gashyantare 2021 saa Mbili n’igice. Kuri uwo munsi hazanumvwa abandi bafite izindi nzitizi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.