KAMONYI: Bwana HAKIZIMANA yariwe n’ingona ubwo yari ariho aroba muri Nyabarongo

15,238

Bwana HAKIZIMANA Jean yariwe n’ingona mu gitondo ubwo yari yagiye kuroba

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu taliki ya 25 Werurwe Bwana Jean HAKIZIMANA yariwe n’ingona mu mugezi wa Nyabarongo ubwo yari yagiye kuroba nk’ibisanzwe. Ababonye uko byagenze, babwiye umunyamakuru wacu ko Bwana Jean HAKIZIMANA yazindukiye mu ruzi rwa Nyabarongo ajya kuroba kuko ariko kazi asanzwe akora, maze ubwo yari arimo atega amafi ku nkengero z’umugezi wa Nyabarongo ingona iramwubikira iramurya.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa RUNDA Bwana RAFIKI MWIZERWA yabwiye itangazamakuru ko ayo makuru yayamenye nawe muri kino gitondo.

Ku murongo wa Terefoni, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yongeye yibutsa abaturage ko bagomba gukurikiza amabwirizwa yatanzwe na Leta asaba abaturage kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda indwara ya #Covid-19, yagize ati:”nk’uyu muvandimwe iyo yubahiriza amabwiriza twahawe ntitari kuba yahuye n’ibi byago, rwose turasaba abaturage kuguma mu rugo kugira ngo dukomeze guhangana n’iki cyorezo. Uyu ni umwe muri bake batari gukurikiza amabwirizwa twahawe”

Leta yakomeje kwibutsa abaturage kubaha no kumvira amabwirizwa yo kwirinda ikiza cya #Covid-19 abaturage bakaguma mu rugo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.