Kamonyi:Umwarimu afunzwe azira gusambanya abanyeshuri

7,995

Akarere ka Kamonyi Umwarimu witwa Ntivuguruzwa Deogratias w’Imyaka 39 y’amavuko afungiye kuri station ya RIB ya Mugina, akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana yigishaga.

Ntivuguruzwa wigishaga kuri Groupe Scolaire Ruyumba, yafunzwe tariki ya 26 Gashyantare 2021, akaba akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 17 wiga mu mwaka wa kane, n’undi w’imyaka 15 wiga mu mwaka wa Gatatu.

Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira Thierry, yabwiye Kigali Today dukesha ayamakuru ko uyu mugabo usanzwe atuye mu Karere ka Kamonyi , Umurenge wa Nyamiyaga, Akagari ka Kabashumba. Nahamwa n’iki cyaha azahabwa igihano cy’igifungo cy’Imyaka iri hagati ya 20 na 25.

Dr Murangira B Thierry uvugira RIB avuga ko RIB itazihangananira abahishira ibyaha byo gusambanya abana
Dr Murangira Thierry umvugizi wa RIB

Mu butumwa umuvugizi wa RIB yageneye Abanyarwanda, yagize ati RIB irihanangiriza abantu bagifite imico mibi yo gusambanya abana. Uwo ari we wese uzafatirwa muri ibi byaha amategeko azakurikizwa abiryozwe.”

Dr Murangira kandi yongeye gushishikariza abantu bose bafite mu nshingano kurera abana ko ntawe ukwiye guhishira ibyaha nk’ibi byo gusambanya abana, abibutsa ko uzahishira icyaha nk’iki na we amategeko azamukurikirana nk’umuntu wahishiriye icyaha cy’ubugome.

Leave A Reply

Your email address will not be published.