Kicukiro: Yahekenye SIM Card Nyuma Yo Kubikuza Bimuviramo Gufatwa

10,517
Kwibuka30

Polisi ikorera mu karere ka kicukiro mu murenge wa Nyarugunga mu kagari ka Kamashashi yafashe uwitwa Twitegure Protestestere w’imyaka 31. Uyu akaba yari amaze iminsi agenda abikuza amafaranga mu buryo bw’uburiganya ku bakozi b’ikigo cy’itumanaho gitanga serivisi zo kohererezanya amafaranga.

Umuyobozi wa polisi mu karere ka Kicukiro, Senior Superintendent of Police (SSP) Barahinda Ntacyo yavuze ko uyu muntu yari amaze iminsi ashakishwa kuko ikigo cy’itumanaho cyari cyaramaze kumenya ko agenda abikuza amafaranga mu buryo bw’ubwambuzi.

Yagize ati ” Yagendaga abikuza amafaranga ku bakozi batanga serivisi zo kubikuza amafaranga kuri telefone, kubera ko ayo mafaranga yabaga ari mu kibazo, umukozi wamaraga kumubikuriza umurongo wa telefone yakoresheje amubikuriza ikogo cy’itumanaho cyahitaga kiwufunga.”

Yari amaze iminsi abikora, uku gufunga iyo mirongo byatumye abakozi bajya kubaza mu kigo cy’itumanaho bakababwira ko umuntu barimo kubikuriza ayo mafaranga ari ayo yibye ndetse ko arimo gushakishwa.

Kwibuka30

SSP Barahinda avuga ko uyu Twitegure yari yaribye amafaranga y’urwanda agera ku bihumbi 800, yari yarayashyize ku mirongo ya telefone itandukanye.

Ati “ kugira ngo afatwe nuko kuri uyu wa gatanu tariki 26 Kamena Twitegure yagiye mu kagari ka kamashashi abikuza amafaranga ibihumbi 100, uwamubikurije yakomeje kumukurikiza amaso abona agiye ahantu ariherereye akuyemo Sim Card arayihekenya.”

Yaramukurikiranye ndets ahamagara inzego z’umutekano ziramufata. Kuri ubu Twitegure ari gukurikiranwa n’urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya polisi ya Nyarugunga.

Umuyobozi wa Polisi yagiriye inama abatanga serivisi zo kubikuza no kohereza amafaranga kuri telefone, abasaba kujya bitondera abo baha izo serivisi kuko haba harimo abajura, nkuko iyi nkuru yatangajwe na polisi ku rubuga rwayo rwa internet ibivuga.

Yanditswe na RUGAMBA Thierry

Leave A Reply

Your email address will not be published.