Lil wayne ku rutonde rw’abantu 140 bahawe imbabazi na Trump mu masaha ye yanyuma ku butegetsi

8,509
Kwibuka30

Mu masaha ye yanyuma ku butegetsi, Perezida Donard Trump yatanze imbabazi anoroshya ibihano ku basaga 140 bari barahamwe n’ibyaha binyuranye.

Mubahawe imbabazi na Perezida Trump, harimo umuraperi Dwayne Michael Carter Jr uzwi nka Lil Wayne wahamwe n’icyaha cyo kwitwaza imbunda kandi atabyemerewe.

Perezida Donald Trump kandi yababariye uwahoze ari umwunganizi we Steve Bannon uregwa ibyaha byo kunyereza umutungo wa leta ubwo yari mu bikorwa byo kubaka urukuta rutandukanya Amerika na Mexico.

Kwibuka30

Lil Wayne yababariwe mu gihe haburaga iminsi ibarirwa ku ntoki kugira ngo akatirwe n’urukiko, dore ko yagombaga gukatirwa ku itariki 28 Mutarama 2020. Ni nyuma yaho mu kwezi gushize yemereye icyaha cyo kwitwaza imbunda kandi yari yarabibujijwe n’urukiko kubwo kuyikoresha ibyaha mbere.

Itangazo ry’urutonde rw’abantu Trump yahaye imbabazi ryasohotse mugihe habura amasaha make ngo asohoke muri White house aho agomba gusimburwa na Joe Biden wamutsinze mu matora.

Uru rutonde rwatangajwe n’ibiro bya White House ruriho abarenga 140 barimo 73 bahawe imbabazi na 73 boroherejwe ibihano.

Lil wayne yari yafatanwe imbunda ikoze muri zahabu n’amasasu mu ndege ye bwite, polisi kandi yari yamufatanye ibiyobyabwenge bitandukanye n’amadorari 25,000.

Leave A Reply

Your email address will not be published.