Liverpool: Abanyafurika bongeye gutuma Liverpool itwara igikombe cya Premier League nyuma y’imyaka myinshi itazi uko gisa!

14,805
Kwibuka30

Ku wa kane w’iki cyumweru, Liverpool yegukanye igikombe cya shampiyona ya Premier League nyuma y’igihe itamenya aho igikombe kerezeza nayo amakuru ikayumva ayandi ikayaso mu binyamakuru.

Byabaye ubwa mbere itwaye igikombe gikomeye cyane mu Bwongereza kuva mu mwaka wa 1990, ndetse buba n’ubwa mbere na mbere kuva igikombe cya Premier League cyatangira gukinirwa.

Kandi ibyo byagizwemo uruhare rukomeye n’abakinnyi b’ingenzi bakomoka muri Afurika.

Dore uko bagize urwo ruhare mu kibuga: Muhamed Salah

Igitego Salah yatsinze Manchester City cyabaye ingenzi cyane mu guhatanira kwegukana igikombe cya Premier League
Igitego Salah yatsinze Manchester City cyabaye ingenzi cyane mu guhatanira kwegukana igikombe cya Premier League

Uyu rutahizamu ukomoka mu Misiri yahindutse nk’intwari ku kibuga Anfield cya Liverpool kuva mu mwaka we wa mbere muri iyi kipe mu 2017.

Bitewe nuko atari yarigaragaje cyane muri Chelsea, ntabwo byari byitezwe ko azahinduka ‘kizigenza’ nkuko byaje kugenda.

Ariko mu mwaka we wa mbere muri Liverpool, yayitsindiye ibitego 32 mu mikino 36 ya shampiyona yakinnye.

Icyo gihe Liverpool isoza iri ku mwanya wa kane ariko ishobora kugera ku mukino wa nyuma wa Champions League ihura na Real Madrid – Salah ntiyasoza uwo mukino nyuma yo kuvunwa na Sergio Ramos, Real Madrid yegukana icyo gikombe cya Champions League.

Byaragaragaraga ko niba Liverpool koko ishaka kwegukana shampiyona yari imaze imyaka 30 idatwara, Salah ari inkingi igomba gushingirwaho – kandi ni nako byaje kugenda baracye kugakana

Uyu rutahizamu wabaye uwa kabiri mu gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona uyu mwaka – ibitego 17, yatsinze igitego cy’ingenzi mu ntsinzi y’ingenzi cyane y’ibitego 3 -1 batsinze Manchester City mu kwezi kwa cumi na kumwe mu mwaka ushize.

Mu mwaka wari wabanje, gutsindwa na Manchester City ni byo byaviriyemo Liverpool kubura igikombe cya shampiyona. Kuri iyi nshuro, igitego cya Salah cy’umutwe ni cyo cyatumye Liverpool ijya ahantu bitari bigishobotse ko na busa yabura iki gikombe kuri iyi nshuro.

Salah kandi yanatsinze igitego cya mbere muri 2 – 0 batsinze West Ham United mu kwezi kwa mbere. Iyo ntsinzi yatumye iyo kipe iba iya mbere mu mateka ya Liverpool ibashije gutsinda buri kipe yose muri Premier League mu mwaka w’imikino

Sadio Mane:

Salah yarigaragaje cyane muri Liverpool mu mwaka we wa mbere, kuburyo byari byoroshye kutabona uruhare rwa rutahizamu mugenzi we Sadio Mane ukomoka muri Sénégal.

Ariko mu myaka ibiri yakurikiyeho, Mane yarigaragaje yerekana ukuntu ari ingirakamaro cyo kimwe na mugenzi we ukomoka mu Misiri mbega byari byabindi umuntu wese abyibonera.

Ni Sadio Mane watsinze igitego cya gatatu muri ya ntsinzi y’ingenzi cyane batsinda Manchester City – icyo gihe cyari icya 16 amaze gutsindira ku kibuga Anfield mu mwaka wa 2019 – hashize iminota itanu igice cya kabiri gitagiye, ku ikosa ry’umunyezamu Claudio Bravo.

Ariko, mu mikino nk’ibiri yabanjirije uwo, harimo nk’uwa Aston Villa ku itariki ya 2 y’ukwa cumi na kumwe umwaka ushize, bishoboka ko Mane ari bwo yagize uruhare rudasubirwaho mu rugendo rwo kwegukana igikombe cy’uyu mwaka bashyize mu kabati.

Mu gihe Liverpool yari yatsinzwe igitego 1 – 0 kandi habura iminota itanu ngo umukino urangire – Liverpool initegura iyari kuba ibaye intsinzwi yayo ya mbere muri uyu mwaka, Mane yahereje umupira Andy Robertson ashyiramo igitego n’umutwe cyo kunganya.

Kwibuka30

Kuva ubwo umukino wabaye nk’ugenzurwa na Liverpool na Mane by’umwihariko, Villa yari iri mu gahinda ko kwishyurwa mu minota ya nyuma igerageza gukomeza kurwanyarwanya nibura ngo umukino urangire zinganya igire inota rimwe.

Ariko ku munota wa 94 w’umukino, Mane yinjiza igitego n’umutwe – gutsinda kwa Liverpool kurakomeza urugamba rugana igikombe rurakomera!

Naby Keïta:

Naby Keïta

Uyu mukinnyi wo hagati ukomoka muri Guinée-Conakry yatsindiye Liverpool igitego kimwe gusa muri shampiyona, mu bitego 3 – 0 byari bimaze kuba akamenyero batsinze Bournemouth, ahanini akaba yaragize uruhare rwo gukinisha bagenzi be abaha imipira mu mwaka wa 2019/2020.

Ariko yaje kugira uruhare rw’ingenzi cyane muri rusange muri uyu mwaka w’imikino – rwaje no gufasha Liverpool kwegukana shampiyona y’uyu mwaka.

Mu kwezi kwa cumi na kabiri, Liverpool yagiye gukina igikombe cy’isi cy’amakipe cyabereye muri Qatar – icamo ibice bibiri abakinnyi bayo kugira ngo ibashe no gukina mu mukino w’igikombe cyo mu Bwongereza.

Umutoza Jurgen Klopp yarigengesereye mu gukoresha ikipe ye azigama uko ashoboye kose abakinnyi babanza mu kibuga, ari nako ashaka kwegukana igikombe cy’isi cy’amakipe y’ama-clubs. Nuko rero Keïta ariyambazwa – kandi yitwara neza.

Yatsinze igitego mu mukino n’ikipe ya Monterrey yo muri Mexico muri kimwe cya kabiri, aza no gukina iminota 100 mu bushyuhe bwo hejuru mu mukino wa nyuma wayihuje na Flamengo yo muri Brazil, aza gusimbuzwa mu minota y’inyongera y’uwo mukino Liverpool yatsinze ikegukana igikombe.

Joël Matip:

Joël Matip
Matip yatangiye umwaka w’imikino abanza mu kibuga, ariko aza gusimburwa na Gomez wari utangiye kumucaho mu mikinire

Uyu myugariro ukomoka muri Cameroun na we ni umwe mu bafashije bagenzi be muri Liverpool – agakora uko ashoboye kose mu kuguma mu mutima w’abakabiri (ba myugariro) afatanyije na Virgil van Dyke n’undi musore ufite impano iri gukura neza, Joe Gomez.

Kubera ukwiyongera ko guhatanira umwanya wo kubanza mu kibuga guturutse no kuri Dejan Lovren, amahirwe ya Matip yo kubanza mu kibuga yaragabanutse – ariko n’ubundi yabashije gukinira Liverpool imikino icyenda yose hamwe.

Ndetse yinjije igitego cya mbere cya Liverpool, mu ntangiriro ya shampiyona, muri 3 -1 batsinze Arsenal – umukino washyize ku karubanda icyuho kiri hagati y’ayo makipe yombi

Divock Origi

Origi scores atsinda Everton

Ni byo koko Origi akinira ikipe y’igihugu y’Ububiligi – ariko, se umubyara yari Mike, Umunya-Kenya na we wamamaye mu gukina umupira w’amaguru. Rero Origi nta wabura kumwongera kuri uru rutonde.

Mbere yuko umwaka w’imikino utangira, Origi yashyize umukono ku masezerano mashya y’igihe kirekire yo gukinira Liverpool.

Yakunze gukina nk’umusimbura, ariko ntibimubuze gutsinda ibitego by’ingenzi – harimo bibiri yatsinze mucyeba Everton mu mukino w’amahari (derby) wa mbere wahuje ayo makipe Liverpool igatsinda 5 – 2. Ngurwo urugamba rwabanyafurika bahesheje Liverpool igikombe.

Leave A Reply

Your email address will not be published.