MENYA N’IBI: Robert Wadlov Niwe muntu muremure mu mateka ya Muntu

22,580
Kwibuka30

Bwana ROBERT PERSHING niwe muntu kugeza ubu waharagaye nk’umuntu muremure mu mateka ya muntu.

Kuva iyi yaremwa, hari abantu bagiye bagaragaza ubudasa mu mibereho yabo, uyu munsi twabahitiyemo inkuru y’umuntu wabaye muremure mu mateka ya muntu, ni nawe ugifite ako gahigo ko kuba umuntu muremure. Bwana ROBERT PERSHING WADLOV, ni Umunyamerika wavutse taliki ya 2/2/1918  avukira muri Leta ya Michigan muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uno mugabo yitabye imana ku myaka 22 y’amavuko gusa afite metero 2.72 by’uburebure, n’ibiro 199. Kugeza ubu niwe muremure.

Kwibuka30

Ku myaka 10 gusa, Bwana Robert yari afite metero 2 zose, ibintu bitari bisanzwe. Abaganga bavuze ko uno mugabo yari afite ikibazo cya Hypertrophie, indwara ituma imisemburo n’uturemangingo dukura vuba ku buryo budasanzwe.

ROBERT niwe muntu wabaye muremure ku rwego rw’isi kugeza magingo aya

Umuntu muremure ukiriho kugeza ubu, ni Umunyaturikiya witwa KOSEN SULTAN ufite metero 2.47. Mu gitsinagore, umugore wamenyekanye nk’umugore muremure mu mateka ya muntu ni uwitwa Sun FANG, ufite metero 2.21 akaba ari umushinwa wavutse mu mwaka wa 1987.

 

Leave A Reply

Your email address will not be published.