Musanze: Batewe ubwoba n’indwara bashobora guterwa n’uducurama tubasanga mu nzu.

6,853

Abaturage bo mu Mujyi wa Musanze ahitwa muri Susa, baravuga ko bahangayikishijwe n’uducurama duturuka mu buvumo buri hafi aho bukabatera mu ngo zabo.

Aba baturage bari gutaka umutekano muke batezwa n’utu ducurama twirirwa mu buvumo hagoroba tukigabiza imihana tukababuza amahwemo, amakuru dukesha Igihe.com nayo ikesha TV1 ako vuga ko abaturage bahangayikishijwe n’ubuzima bwabo kuko bamaze kumenya ko ari tumwe mu dutera indwara z’ibyorezo.

Umwe ati: “Ubu bucurama twabuze aho twabuhungira saa kumi n’imwe n’igice nibwo busohoka natwe tugakinga tukaryama kuko iyo ukinguye kagusanga mu nzu.”

Undi ati “ Ujya kubona ukabona uducurama turinjiye ubwo nkakirana natwo nkazimya amatara kugira ngo ndebe ko busohoka bukanga noneho tumwe tukankwepa tukinjira hejuru mu gisenge, byagera nijoro ndyamye bugatangira gucuranga, bugakubita amabati nkagira ngo ni ibirogano .”

Abahanga mu by’ubuvuzi bemeza ko agacurama ari bumwe mu dusimba tudatanga umutuzo mu guturana n’abantu kuko turi mu bisimba bikwirakwiza indwara z’ibyorozo

Umuyobozi w’Ibitaro bya Musanze, Dr Muhire Philbert yagize ati “ Hari indwara butera inyinshi zirimo iz’ubuhumekero, zirimo nk’izi za Covid, za Ebola n’ibindi. Hari igihe ubucurama buba buzifite.”

Yongeyeho ko bigoye ko umuturage yabwirinda mu gihe aturiye hafi yabwo cyane.

Aba baturage banavuga ko bahangayikishijwe n’uko uturindantoki n’udupfukamunwa bari bahawe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) bakoresha igihe bashaka kudufata badukura mu nzu zabo byabashiranye.

Mu minsi ishize ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwari bwatangaje ko buri kwiga kuri iki kibazo ariko nta kirakorwa.

Leave A Reply

Your email address will not be published.