Myanmar: Polisi yatatanije abigaragambya ikoresheje amazi afite imbaraga.

7,275
Kwibuka30
Polisi yakoresheje imodoka zirekura amazi afite imbaraga mu gutatanya abigaragambya bamagana coup d'etat, biravugwa ko hari abakomeretse

Polisi yo mu murwa mukuru Nay Pyi Taw muri Myanmar/ Birmanie yakoresheje imodoka zirekura amazi afite imbaraga ku bakozi bari mu myigaragambyo bamagana coup d’etat ya gisirikare.

Abantu ibihumbi bitabiriye umunsi wa gatatu w’imyigaragambyo, basaba ko Aung San Suu Kyi umutegetsi watowe arekurwa na demokarasi igasubizwaho.

Televiziyo ya leta yaburiye abigaragambya ko ingamba zikomeye ziri bufatwe ku bw’umutekano rusange no kubahiriza amategeko.

Mu cyumweru gishize abakuru b’igisirikare bafashe ubutegetsi, bavuga ko amatora yabaye mu kwa 11 yarimo ubujura, nubwo nta bimenyetso batanze.

Aba basirikare batangaje ko igihugu kinjiye mu bihe bidasanzwe bigomba kumara umwaka muri iki gihugu cyahoze kitwa Burma.

Aung San Suu Kyi n’abandi bari hafi ye mu butegetsi bakomeje gufungirwa mu ngo zabo.

Ni bande bari mu mihanda?

Kugeza kuri uyu wa mbere, ibihumbi bibarirwa muri mirongo by’abigaragambya bari bahuriye mu murwa mukuru, mu yindi mijyi nka Mandalay na Yungon naho hari benshi bari mu myigaragambyo, nk’uko bivugwa na BBC ishami rya Burma.

Abigaragambya barimo abarimu, abanyamategeko, abakozi b’amabanki hamwe n’abakozi ba leta.

Kwibuka30

Umwe mu baganga bari mu myigaragambyo utifuje kuvuga amazina ye, yabwiye BBC ati: “Uyu munsi, twe abanyamwuga – cyane abakorera abaturage nk’abaganga n’abarimu – twaje ngo twerekana ko dushyigikiye ibi. Intego yacu ni imwe – gukuraho igitugu.”

Kuri internet hakomeje gusakazwa ubutumwa busaba abakozi kuva mu mirimo bakaza kwigaragambya.

Hnin Thazin umukozi wo mu ruganda yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati: “Uyu ni umunsi w’akazi, ariko ntabwo dukora nubwo umushahara wacu bawugabanya”.

Haravugwa abantu bakomerekeye mu myigaragambyo y’uyu munsi, gusa nta rugomo rwayibayemo.

Gusa abigaragambya bakubiswe amazi na polisi mu murwa mukuru Nay Pyi Taw mu rwego rwo kubatatanya.

Amashusho amwe yerekanye abigaragambya bibyiringira mu maso mu gihe bariho bakwira imishwaro banafatanya gukiza amagara.

Umwe mu bafashe aya mashusho yabwiye itangazamakuru ko kugeza nimugoroba abantu bari bakiri mu mihanda, ariko n’imodoka za polisi zirekura amazi zikiri kuboneka hafi aho.

Jonathan Head umunyamakuru wa BBC muri Aziya y’Epfo avuga ko abigaragambya bakomeje kuba benshi nubwo nta buyobozi bufatika bafite, kandi n’abapolisi bagaragaza guhuzagurika mu buryo bagomba kwitwara ku bigaragambya benshi cyane kubaruta.

Uyu munsi kuwa mbere, televiziyo ya leta ubu igenzurwa n’abasirikare, yasohoye itangazo riburira abigaragambya.

Facebook, urubuga rukoreshwa cyane muri iki gihugu ubu rwarafunzwe kimwe na Instagram na Twitter mu kwirinda ko zikongeza imyigaragambyo.

Map of Myanmar
Leave A Reply

Your email address will not be published.