“Ndi Umfubyi ya LONI yashimuswe azanwa mu Rwanda” RUSESABAGINA

8,501
Kwibuka30
Image result for paul rusesabagina

Urubanza mu mizi rwa Paul Rusesabagina n’abantu 20 bareganwa rwibanze ku nzitizi yatanze avuga ko urukiko rukuru rudafite ububasha bwo kumuburanisha kuko atakiri umunyarwanda.

Ni urubanza bigaragara ko rushobora kuzatinda. Abaregwa bose hamwe, barimo umugore umwe, basomewe umwirondoro n’ibyaha baregwa. Abaregera indishyi bo ni 84.

Mu kuvuga ku myirondoro yabo, Rusesabagina ahawe umwanya yagize ati: “Njyewe ntabwo ndi umunyarwanda, ndi umubiligi waje hano nkaza nshimuswe”.

We n’umwunganizi we Me Gatera Gashabana batanze inzitizi ko uru rukiko rudafite ububasha bwo kumuburanisha ku mpamvu zirimo ko ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwari bwarasabye ubw’Ububiligi kuburanisha Rusesabagina kuko ari umubiligi.

Ubushinjacyaha buti, ntiyigeze yiyambura ubwenegihugu bw’Ubunyarwanda

Ku bwenegihugu bwa Rusesabagina, Ubushinjacyaha bwavuze ko kuba Rusesabagina yarabonye ubwenegihugu bw’Ububiligi bidakuraho ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yagize ati: “Iyo ashaka gutakaza ubwenegihugu nyarwanda hari amategeko abiteganya ariko nta kimenyetso na kimwe yerekanye cyerekana ko yatakaje ubwenegihugu nyarwanda.”

Yemeza ububasha bw’urukiko, Ruberwa yavuze ko ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwakoranye n’ubw’Ububiligi kuri dosiye yo mu 2010 bwarezemo Rusesabagina nka perezida w’ishyaka PDR-Ihumure ufasha umutwe wa FDLR iterabwoba.

Yongeraho ko mu 2018 bwafunguye indi dosiye irega Rusesabagina nka perezida wa MRCD/FLN ari nayo aregwaho ubu.

Leave A Reply

Your email address will not be published.