NDUHUNGIREHE Olivier yasabye Abanyamadini gutekereza ku bayoboke babo kuruta uko batekereza ku maturo

19,433
Kwibuka30

Ministre OLIVIER NDUHUNGIREHE yasabye abayobozi b’amadini n’amatorero ko bakwiye kwita ku bayoboke babo kuruta uko babasaba amaturo muri ibi bihe bikomereye rubanda

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga, Dr OLIVIER NDUHUNGIREHE abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yasabye ko muri bino bihe isi irimo abayamadini bagombye gutekereza ku mibereho y’abayoboke aho kwihutira kubasaba amaturo. Mu butumwa bwe yagize ati:”muri iyi minsi twugarijwe n’icyorezo cya covid-19, ntabwo amadini n’amatorero akwiye gushaka kubyungukiramo asaba amaturo n’ibyacumi, ahubwo yari akwiye gushaka uburyo yafasha abayoboke batari kubona ibibabatunga” Ubu butumwa Olivier yabutanze yunganira ubundi bwa Hon BAMPORIKI, usanzwe ari mu idini rya ADEPR aho yasabaga abayobozi b’itorero rye ko aribo bakwiye gufasha intama aho gukomeza kunyunyuza intama muri iyi minsi buri wese ari mu kato kubera kino cyorezo cya Covid-19. Mu butumwa itorero ADEPR yari yashyize hanze, yasabye Abakristo bayo ko nubwo bwose babangamiwe n’icyorezo cya Coronavirus badakwiye kwirengagiza gutura amaturo y’Imana.

Ubu nibwo butumwa ubuyobozi bw’itorero bwagejeje ku bayoboke baryo

Munsi y’ubu butumwa, Honorable BAMPORIKI Edouard yasabye abayobozi b’itorero rye ko iki aricyo gihe Abashumba bagomba gutunga intama, aho kugira ngo intama zikomeze gutunga abashumba ku bushobozi budahari. BAMPORIKI yongeye yibutsa abayobozi b’itorero ko bakwiye gufata mu maturo yatuwe n’abayoboke bakayafashisha abakristo kuko ayo batuye ari menshi.

Kwibuka30

Bwana BAMPORIKI EDOUARD yagize ati:”mushumba wacu, muri iyi minsi idasanzwe, twari dukwiye gutekereza uko abashumba batunga intama kurusha ko intama zitunga abashumba kuko nibo bafite intege nkeya[…] mubitekerezeho, tumaze imyaka dutura, mukore mu kigega”

Abantu benshi bakomeje kunenga uburyo abanyamadini bakomeje kwitwara muri bino bihe, kuko byagaragaye ko batita ku bakristo ahubwo bita ku mutungo babazaniye. Uwitwa Jado MURENZI munsi y’ubwo butumwa, yagize ati:”sinyobewe agaciro k’amaturo, ariko kuki kugeza ubu pasitoro atarafata telefoni yeya ahamagare umukristo amubaze uko amerewe muri ino minsi igoye? Ahubwo barihutira kudusaba amafranga, sibyo rwose muri kwiha amenyo y’abasetsi bayobozi bacu beza”

Guhera taliki ya 14 Werurwe, nyuma y’aho umuntu wa mbere wari umaze kugaragaraho uburwayi bwa Coronavirus, Leta yafashe ingamba zo gufunga amahuri, insengero n’ibindi bikorwa byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi harimo n’ubukwe, nyuma ingamba zikaze zakomeje gufatwa ku buryo ibibuga by’indenge byafunzwe, amasoko n’amaduka arafungwa, ingendo zo mu ntara, n’ibindi, ibyo byose mu rwego rwo kwirinda ikwirakwiza ry’ubwandu bwa Coronavirus.

Kugeza ubu mu Rwanda, abagera kuri 19 bamaze gupimwa bagaragaraho virusi ya corona.

Leave A Reply

Your email address will not be published.