RDC:Ebola yahitanye umuntu wa 2 muri uyu mwaka

8,057
Kwibuka30

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) na Minisiteri y’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), batangaza ko umukecuru w’imyaka 60 yapfuye ku wa 10 Gashyantare 2021 mu gace ka Beni mu Burasirazuba bwa Congo, akaba yari afite ibimenyetso bya Ebola.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) na Minisiteri y’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), batangaza ko umukecuru w’imyaka 60 yapfuye ku wa 10 Gashyantare 2021 mu gace ka Beni mu Burasirazuba bwa Congo, akaba yari afite ibimenyetso bya Ebola.

Biravugwa ko uwo mukecuru yari afitanye isano n’umugore wahitanywe nayo nyuma y’uko yari yarashakanye n’uwayikize muri 2020.

Minisiteri y’Ubuzima muri icyo gihugu yohereje itsinda rikurikirana abantu ijana bahuye n’abahitanywe n’icyo cyorezo mu gace kari hafi ya Butembo na Beni.

Ebola yongeye kwaduka mu gihe ubushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru cya ‘New England Journal of Medicine’ bwagaragaje ko virusi ya Ebola ishobora kwibera mu masohoro igihe kirekire, ku buryo abantu bayanduzanya batabizi.

Kwibuka30

Virusi ya Ebola binyuze mu matembabumazi arimo ibirutsi, amaraso, inkari n’amasohoro.

Virusi ya Ebola ishobora kuguma mu masohoro y’abagabo amezi icyenda nyuma yo kwandura bwa mbere, nk’uko ubushakashatsi bw’ibanze bwakozwe muri 2015 bwabyerekanye.

Ibyavuye mu bushakashatsi bitera impungenge nshya ku buzima ku barokotse icyorezo cya Ebola cyari cyibasiye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

New England Journal of Medicine yatangaje kandi ko ubwo bushakashatsi bugaragaza ikindi kimenyetso cyerekana ko abarokotse Ebola bakeneye ubufasha bukomeye mu mezi atandatu cyangwa 12 ari imbere, kugira ngo bakemure ibyo bibazo kandi barebe ko abo bakorana batanduye virusi ishobora kuba yari ikibihesho.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ibihugu biyikikije byatangiye gukingira abaturage icyorezo cya Ebola kuva 2019, cyakora hari abaturage bagiye batinya gufata urukingo ntibarufata.

See the source image
Leave A Reply

Your email address will not be published.