Manchester City ifite amahirwe yo kwegukana Lionel Messi kurusha PSG

6,620
Kwibuka30

Rutahizamu wa FC Barcelona,Lionel Messi,yatangiye kwanga imyitwarire ya PSG mu kugaragaza ko imushaka kuko yaba abakinnyi b’iyi kipe yo mu Bufaransa bavuga ko bifuza gukinana nawe noneho byageze no mu binyamakuru byaho.

Lionel Messi yarakajwe nibyo PSG yamukoreye
Lionel Messi yavuze ko atakunze urusaku rwa PSG

Lionel Messi yavuze ko uru rusaku rwa PSG ari rubi ndetse ruri gusuzuguza ikipe ya FC Barcelona yamureze kuva akiri muto ariyo mpamvu ashobora kwigira muri Manchester City yagenze gake.

Umwe mu bantu ba hafi ba Messi yabwiye ESPN ati “PSG yaribeshye mu buryo iri gukoresha.Messi ntabwo akunda urusaku rwo mu itangazamakuru ndetse n’ubutumwa bugenda butangwa.”

Pep Guardiola arifuza kuzana Messi ku kibuga Etihad ariyo mpamvu ategereje ko PSG yirangaraho.

Mu mwaka ushize,Neymar Jr yavuze ko umwaka w’imikino utaha azakinana na Lionel Messi bituma benshi bajya impaka naho bazahurira.

Image result for neymar jr
Neymar Jr
Kwibuka30

Neymar Jr yagize ati “Icyo nshaka n’ukongera gukinana na Messi.Kongera kwishimira guhurira mu kibuga nawe.Ashobora gukina mu mwanya wanjye.Nta kibazo yagira ndabizi.Ndashaka kongera gukinana nawe kandi ndabizi umwaka utaha tuzabikora.”

Image result for dimaria
Di Maria nawe ashaka gukinana na Messi

Si nawe gusa kuko na Di Maria yemeje ko yifuza gukina mu ikipe imwe na Messi.Yagize ati Mpora mfite inzozi zo gukina mu ikipe imwe na Messi.Igihe cyose duhuriye muri Argentina mba mbona ari gito cyane.

Mpora nifuza gukinana nawe nkamubona iruhande rwanjye buri munsi.Nigeze kugira amahirwe rimwe yo kwerekeza muri FC Barcelona,ariko ntibyakunze.

Byashobokaga ko hari hakiri amahirwe ariko amasezerano yanjye hano ararangiye.Ntabwo nzi ibizaba ariko nabikunda.Mbyazanshimisha.

Nagize amahirwe yo gukinana na Cristiano Ronaldo, Neymar, Kylian Mbappe.Nkinanye na Leo…nasezera umupira nishimye.”

Aya magambo ya Di Maria yababaje cyane umutoza wa FC Barcelona,Ronald Koeman kuko yavuze ko aka ari agasuzuguro gakomeye

Leave A Reply

Your email address will not be published.