RUSIZI: U Rwanda rwizihije umunsi mpuzamahanga wo kwita ku Bageze mu zabukuru

13,897
Kwibuka30

Uyu munsi u Rwanda rwizihije umunsi mpuzamahanga wo kwita no kuzirikana abantu bageze mu zabukuru, umuhango witabiriwe na Assoumptha, umunyamabanga uhoraho muri MINALOC.

Kuri iku cyumweru taliki ya 6 Ukwakira u Rwanda rwifatanije n’amahanga kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana abantu bageze mu zabukuru, uwo munsi wizihirijwe muri buri Karere ariko ku rwego rw’igihugu umunsi wizihirijwe mu Ntara Y’Uburengerazuba mu Karere ka Rusizi, umuhango witabiriwe na Madame INGABIRE ASSOUMPTHA, umunyamabanga uhoraho muri ministeri y’Ubutegetsi bw’igihugu.

Imbere y’imbaga y’abasheshe akanguhe bari bitabiriye uwo muhango wari ubaye ku nshuro ya 19, Madame INGABIRE ASSOUMPTHA yahimiye abageze mu zabukuru uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu ndetse abasaba no gukomeza gutanga umusanzu wabo mu guha inama nziza abakiri bato. Madame Assoumptha yakomeje yibutsa abasheshe akanguhe ko integenke z’umubiri zitagomba kubabuza gukoresha ubuhanga basanzwe bifitemo.

Kwibuka30

Madame INGABIRE ASSOUMPTHA yashimiye abageze mu zabukuru gukomeza gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’igihugu.

Abasaza n’abakecuru bitabiriye uwo muhango, bafashe ijambo maze bashimira Leta kuba ikomeje kubasindagiza mu gihe cy’integenke, ndetse bakomeje bashima zimwe muri gahunda za Leta zigamije kubasindagiza nka gahunda ya Saza neza, Girinka,…

Umunsi wo kuzirikana abantu bageze mu zabukuru usanzwe wizihizwa ku italiki ya 1 Ukwakira za buri kwezi.

Uno munsi watangiye kwizihizwa ku italiki ya 1 Ukwakira 1991 nyuma yuko wemejwe n’inama nkuru y’umuryango w’abibumbye ku italiki ya 14/12/1990 hagamijwe kuzirikana abasheshe akanguhe, ndetse no kubasindagiza mu zabukuru.

Leave A Reply

Your email address will not be published.