Rwanda: Icyorezo cya Coronavirus cyamaze kugera muri za Gereza

7,258
Kwibuka30

Mu mibare yaraye ishyizwe hanze, hagaragaye ko abagororwa bagera kuri 72 nabo banduye

Kuva kino cyorezo cyagera mu Rwanda, ni ubwa mbere habonetse imibare y’abanduye iri hejuru kuko yarenze ijana ikagera kuri 101 mu gihe cy’umunsi umwe gusa. Nk’uko imibare yatangajwe na ministeri kuri uyu wa mbere taliki ya 29 Kamena 2020, yavuze ko mu bipimo 2,498 bafashe mu Rwanda hose, abasanzwemo coronavirus bose hamwe ari 101, muri abo harimo itsinda ry’abagororwa 72 bo mu Karere ka Ngoma banduye covid-19, abo bagororwa bahuye n’abantu bo ku Rusumo.

Kwibuka30

Muri abo barwayi, harimo 22 basanzwe mu mugi wa kigali, 3 basanzwe i Rusizi, 1 i Kayonza na 2 mu Karere ka Rubavu.

Iyi mibare yatumye abakirwaye bagera kuri 556, mu gihe abamaze kucyandura bose hamwe baba 1,001, mu gihe abamaze gukira kugeza ubu ari 443, abapfuye kugeza ubu ni 2 gusa.

Leave A Reply

Your email address will not be published.