Burundi: Ku nshuro ya mbere Umutwa yinjijwe muri guverinoma

11,423
Minisitiri wa mbere ukomoka mu bwoko...

Ku nshuro ya mbere umuntu wo mu bwoko bw’abatwa yinjijwe muri guverinoma nshya ya Evariste Ndayishimiye

Igihugu cy’u Burundi kimwe mu bihugu aho imyanya yo mu nzego z’ubutegetsi mu gihugu ishyirwaho hakurikije amoko yo muri icyo gihugu uko ari atatu, ariyo Abahutu, Abatutsi, ndetse n’abatwa.

Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru ubwo guverinoma ya Alain Guillaume BUNYONI na Prezida Evariste NDAYISHIMIYE bashyiraga urutonde rw’aba ministre bazakorana muri guverinoma, abantu besnhi batunguwe no kubonamo izina rya Immelde Sabushimike, umugore wo mu bwoko bw’abatwa wagizwe ministre, ni ku nshuro ya mbere kuva icyo gihugu haboneka umutwa muri guverinoma.

Madame Sabushimike yagizwe Minisitiri w’Ubufatanye bw’Igihugu, Imibereho myiza y’Abaturage, Uburenganzira bwa Muntu n’Uburinganire,

huriro ry’Abatwa b’i Burundi babinyujije kuri Twitter, ryahimiye Perezida w’u Burundi, Gen. Maj. Evariste Ndayishimiye ku cyizere yagiriye ubwoko bwabo. Bati:

Bwa mbere mu mateka y’u Burundi, dufite Minisitiri muri Guverinoma y’u Burundi ukomoka mu muryango w’Abatwa. Turishimye cyane. Turashimira Hon. Immelde Sabushimike. Wakoze cyane Nyakubahwa Perezida w’u Burundi, Gen. Evariste Ndayishimiye.

Guverinoma nshya ya Ndayishimiye na Bunyoni igizwe ahanini n’abasirikare bakuru b’u Burundi cyo kimwe na bamwe mu bahoze mu mutwe w’Imbonerakure ushamikiye ku ishyaka CNDD FDD.

Mu bahoze mu Mbonerakure bahawe imyanya muri Guverinoma y’u Burundi harimo Alain Tribert Mutabazi wagizwe Minisitiri w’Ingabo na Ézéchiel Nibigira wagizwe Minisitiri ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Mu basirikare bakuru ho harimo General Gervais Ndirakobuca wari ukuriye ubutasi ku butegetsi bwa Perezida Nkurunziza, wagizwe Minisitiri w’Umutekano. Undi ni General Gabriel Nzigama wigeze kuba Minisitiri w’Umutekano, uherutse kugirwa ushinzwe ibiro bya Perezida.

Bisobanuye ko imyanya ine ikomeye muri Guverinoma y’u Burundi iri mu maboko y’igisirikare, ni ukuvuga Perezida wa Repubulika, Minisitiri w’Intebe, uw’Umutekano n’ushinzwe ibiro by’Umukuru w’Igihugu.

Leave A Reply

Your email address will not be published.