UBUTALIYANI:Abantu 627 bahitanywe n’icyorezo cya COVID-19 mu munsi umwe gusa.

10,566

Igihugu cy’Ubutaliyani gikomeje gushegeshwa na coronavirus ku rwego rutigeze rubaho, mu gihe cy’amasaha 24 gusa, abager kuri 627 bishwe nana Covid-19

N’ubwo mu Bushinwa ariho hagaragayemo iki cyorezo bwambere, ntabwo higeze habaho umubare ungana gutya wabahitanywe n’iyi ndwara. Mu masaha 24 gusa abagera kuri 627 bahitanywe na Covid-19 mu gihugu cy’Ubutaliyani bahise buzuza abagera kuri 4,032 bamaze guhitanwa n’icyorezo cya Covid-19 muri icyo cy’Ubutaliyani. Kugeza ubu, imodoka za gisirikare nizo ziri kwifashishwa mu gutwara imirambo y’abamaze gupfa.

Uyu mubare uteye ubwoba watumye Leta ihita ibuza abantu gukora siporo zoroheje, nko kwirukanka, gutwara amagare naho imodoka zihagarara harafungwa.

Ubutaliyani bwamaze guca ku Bushinwa ku mubare munini w’abamaze guhitanwa n’iki cyorezo, ku munsi w’ejo hashize handuye abantu bashya bagera ku 5,986. Kugeza ubu mu Rwanda, abamaze kwandura Covid-19 baragera kuri 17 mu gihe cy’iminsi 7 uhereye umunsi wa mbere umuntu wa mbere agaragayeho ubwandu bwa coronavirus.

Leave A Reply

Your email address will not be published.