Rayon Sport igiye guha Skol iminsi 15 itakubahuriza amasezerano bagahita batandukana

12,781
Kwibuka30

Prezida wa Rayon Sport yavuze ko mu cyumweru gitaha bazandikira ubuyobozi bwa Skol bukayisaba kubahiriza amasezerano bitaba ibyo bakayasesa

Rayon Sport ni ikipe ifite abakunzi benshi mu Rwanda ku buryo budashidikanyawaho, mu kiganiro Prezida wa Rayon Sport, Bwana SADATE MUNYAKAZI yatanze kuri radiyo Isango Star kuri uyu wa gatandatu ubwo yaganiraga kuri gahunda y’ubukangurambaga igamije gufasha iyo kipe, Bwana Sadate MUNYAKAZI yabajijwe ibibazo byinshi bijyanye n’iyo gahunda arayisobanura bihagije, yongeye abazwa urunturuntu rwakomeje kuvugwa kubijyanye n’amasezerano ari hagati ya Rayon Sport n’uruganda rwa Skol rufatwa nk’umuterankunga mukuru w’iyi kipe. Ubundi amasezerano hagati ya Rayon Sport na Skol yatangiye mu mwaka wa 2014, ni amasezerano yavugaga ko Ikipe ya Rayon Sport izajya yamamaza uruganda rwa Skol noneho urwo ruganda narwo rukagira amafranga rugenera iyo kipe.

Mu mwaka wa 2017 ayo masezerano yaravuguruwe mu buryo bujyanye n’igihe, ayo masezerano yagombaga kurangira mu mwaka wa 2022, ariko mu minsi ishize, ubuyobozi bwa Rayon Sport bwavuze ko amafranga uruganda rwa Skol rugenera ikipe adahagije ko rukwiye kuyakuba inshuro zirenga enye, akava kuri 60.000.000frw ku kwezi akagera kuri miliyoni 250 y’amanyarwanda, cyane ko SKOL yari imaze gutangaza ko kuva yakorana na Rayon Sport umusaruro wayo wikubye inshuro zisaga magana atanu, ibintu Ubuyobozi bwa SKOL bwateye utwatsi, Ahubwo buvuga ko abayobozi ba Rayon Sport bafite ukwifuza cyane.

Nyuma yo guterana amagambo ku mpande zombi, None kuri uyu munsi, Ubuyobozi bwa Rayon Sport bwavuze ko mu cyumweru gitaha buzandikira Ubuyobozi bw’uruganda rwa SKOL bukayisaba kubahiriza ibikubiye muu masezerano no kubaha ikipe bitaba ibyo bagasesa amasezerano. Bwana SADATE MUNYAKAZI yavuze ko muri urwo rwandiko SKOL izasabwa gusubiza no kubahiriza ibisabwa mu gihe cy’iminsi 15 uhereye igihe Skol izaba yakiriye urwandiko.

Kwibuka30

Ubuyobozi bwa Skol burasanga RAYON SPORT yifuza ibya Mirenge

Bwana Sadate MUNYAKAZI yongeyeho ko Ubuyobozi bwa Skol bugomba gusaba imbabazi abakunzi ba Rayon Sport n’ubuyobozi bwayo kubera urubwa rwayiteye. Prezida wa Rayon Sport yavuze ko adatewe impungenge n’iseswa ry’ayo masezerano kuko hari abandi bafatanyabikorwa bakomeye biteguye guhita bakorana na Rayon Sport.

Bwana Sadate, yongeye gukangurira abakunzi ba Rayon Sport kwitabira igikorwa cyo gutera inkunga ikipe yabo muri bino bihe imikino yahagaze. Yagize ati:”ikipe ya Rayon Sport isanzwe ibeshejweho n’abakunzi bayo, mu gihe k’imikino, muri iki gihe rero imikino yahagaze, turasaba abakunzi b’ikipe gutanga igiceri k’inana ku buryo mu mpera z’icyumweru gitaha tuzaba tubonye miliyoni 2 zo guhemba abakozi n’abakinnyi” Yakomeje ashimira abantu bose bitabiriye iyo gahunda yo gufasha ikipe ye. Kugeza ku mugoroba wo ku munsi w’ejo, ari amaze kuboneka yakabakabaga miliyoni 2 mu gihe k’iminsi ibiri gusa.

Leave A Reply

Your email address will not be published.