Umugore yajugunye abanahasi bari muri etaje barokoka inkongi y’umuriro

6,508

Umugore wo mu mujyi wa Istanbul muri Turkia yagaragaye ari kujugunya abana be 4 hasi ubwo inyubako babagamo yo mu igorofa rya 3 yari ifashwe n’inkongi y’umuriro.

Umugore yajugunye abana  be hasi ari...

Abaturage bari hafi aho bari hasi bahise bashaka umwenda ukomeye kugira ngo aba bana nyina nabajugunya hasi bawugweho kuko bageze hasi bavunika.

Mu mashusho yagiye hanze,yagaragaje uyu mugore ari kunyuza aba bana mu idirishya cyane ko iyi nzu yarimo gushya ndetse muri aya mashusho hagaragaye umwotsi.

Abari hasi bamwe bavuzaga induru bamubuza kujugunya hasi aba bana baturutse muri iri gorofa rya 3

Umwe mu bagore yumvikanye ari kurira ubwo yarimo kubona aba bana bamanuka hasi baturutse hejuru,nyina abarwanaho cyane ko iyi nyubako babagamo mu karere ka Esenler yari iri gushya.

Aba bana bahise bajyanwa kwa muganga nyuma yo gutabarwa n’aba baturanyi babo bakoresheje uyu mwenda.

Umwe mu baturanyi yagize ati Twabonye umwotsi w’umukara utangiye gucumba hanyuma abana batangira kujya mu idirishya bavuza induru dufata umwenda.

Nyina yahise aza atangira kubohereza hasi baturutse hejuru muri etaje ya 3,turabafata dukoresheje ikiringiti.”

Uyu mugore yatabawe ajyanwa kwa muganga ariko ku bw’amahirwe aba bana 4 n’uyu mugore nta n’umwe wagize imvune.

Abandi bana 2 n’abantu bakuru 2 nabo barokowe muri iyo nyubako ari bazima.Abashinzwe kuzimya umuriro bahise baza kuzimya iyi nyubako.

Leave A Reply

Your email address will not be published.