Yiteguye gukora ubukwe burapfa abukora ari wenyine

6,202
Kwibuka30

Nyuma yo guhemukirwa yahisemo kwikorana ubukwe wenyine Uyu munyamerikakazi w’imyaka 35 yahisemo kwikorana ubukwe mu birori bidasanzwe yakoreye imbere y’umuryango we nyuma yo guhemukirwa n’umusore bari kuzabana habura amezi ane ngo ubukwe bube.

Umugore yahisemo kwikorana ubukwe nyuma...

Meg Taylor Morrison ukora akazi ko kugira inama abantu mu bucuruzi ukomoka ahitwa Atlanta muri Géorgia yifuzaga gukora ubukwe ku munsi ubanziriza Halloween ya 2020 ariko ntibyamukundiye kuko umukunzi we yamuhemukiye habura amezi 4 ngo barwubake.

Uyu mugore wari umaze iminsi yitegura ubukwe yavuze ko atazabusubika ahubwo azahitamo kubwikorana wenyine.

Kwibuka30

Madamu Meg yakomeje gutegura ubu bukwe,ategura umutsima w’ubukwe,yambara ikanzu nziza y’ubukwe n’igikapu gikozwe muri Diama gishashagirana.

Uyu mugore yabanje kubwira abagize umuryango we n’inshuti gahunda afite nabo baramushyigikira bakora ubu bukwe bwubahirije amabwiriza.

Ati Nahisemo kwikorana ubukwe kubera urukundo nikundana.Nagombaga gukora ubukwe kuri Halloween 2020,ariko mbere y’aho nahemukiwe mu rukundo.

Nagiye numva abakora ubukwe ari bonyine nanjye numva ko ntakeneye undi muntu ngo mbone gukora ubukwe.”

Leave A Reply

Your email address will not be published.