2024 YAHESHEJE MICHAEL JORDAN MILIYONI 300 Z’AMADORALI.


N’ubwo hashize ibinyacumi by’imyaka birenga 2 ahagaritse gukina Basketball, Michael Jordan aracyinjiza agatubutse kurusha abandi bakinnyi ku isi.
Mu 1993, Michael Jordan yasezeye gukina Basketball nk’umwuga nyuma yo gufasha Chicago Bulls kwegukana shampiyona y’icyiciro cya mbere muri uyu mukino w’intoki muri Amerika, gatatu kikurikiranya. Agisoza yatangaje ko byasaba guhabwa amasezerano afite agaciro ka miliyoni 300 z’amadorali ya Amerika, kugira ngo abashe kugaruka muri uyu mwuga.
Ubwo yasozaga amasezerano ye muri Chicago Bulls, yasaruye miliyoni 4 gusa, nyamara, yakomeje kwinjiza agatubutze, umukurikira ariwe Christiano Ronaldo akaba yarinjije miliyoni $260 muri 2024. Ibi bituma akomeza kuyobora abandi mu kwinjiza agatubutse nyamara adakina.
Nyuma yo gusinyana amasezerano n’uruganda rwa Nike, Jordan yinjije miliyoni 100$ mu mwaka we wa mbere, ibi byamufashije kugera kuri miliyari 7$ afite kuri ubu. Jordan yakomeje gushora mu bucuruzi hirya no hino, kandi amasezerano yari afitanye na Nike ntiyigeze ahagarara. Bivugwa ko yaba yaragabanyirijweho 4%, ariko umunyamategeko we ahitamo kutabivuga. Jordan yagurishije imigabane yari afite mu ikipe ya Charlotte Hornets muri 2023 asaga miliyari 3$ inshuro 10 ayo yashoye agura iyi kipe ikina muri NBA.
Ibi byakomeje kumuzamurira cyane amafaranga yinjije, ndetse kunguka kwa bimwe mu bikorwa by’ubucuruzi yakoze mu mwaka ushize no gukomeza kwishyurwa na Nike, ifite uruhare rwa 85% ku bijyanye n’ibyo yinjiza, byatumye umwaka ushize yinjiza asaga miliyoni 300$, akaba yicaye ku mwanya w’imbere mu bakinnyi binjiza menshi ku mwaka, kuri iyi si nzima
Comments are closed.