Shampiyona y’abatarengeje 20 yashojwe

358
kwibuka31

Ikipe y’Ingimbi ya Marines FC y’abatarengeje imyaka 20 n’iy’abangavu Police WFC batarengeje iyo myaka, zegukanye igikombe cya shampiyona y’abato batarengeje imyaka 20.

Muri Mutarama uyu mwaka, ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryatangije shampiyona y’Igihugu y’ingimbi n’abangavu batarengeje imyaka 20. Ni amakipe y’abato yari ashamikiye kuri bakuru ba bo bakina mu cyiciro cya mbere cyangwa icya Kabiri.

Ni shampiyona yakinwe biciye mu gice amakipe atuyemo ndetse ashyirwa mu matsinda bishingiye n’ubundi aho asanzwe akinira [Leagues].

Ku Cyumweru tariki ya 29 Kamena 2025, ni bwo iyi shampiyona yasozwaga, igikombe kimwe gisigara i Kigali mu gihe ikindi cyerekeje mu Intara y’u Burengerazuba mu Akarere ka Rubavu.

Umukino w’abangavu, ni wo wabanje maze abatarengeje imyaka 20 ba Police WFC batsinda aba Nyagatare WFC ibitego 2-0 bahita begukana igikombe cy’uyu mwaka. Hahise hakurikira umukino wa basaza ba bo.

Ingimbi za Marines FC zitarengeje iyi myaka, zatsinze iza Gasogi United penaliti 5-4 nyuma y’uko amakipe yombi ya yanganyije igitego 1-1 mu minota 90 y’umukino. Iyi kipe y’abato y’ikipe y’Ingabo zirwanira mu mazi, yahise yegukana igikombe cy’uyu mwaka nyuma y’uko ubushize yari yagitwawe na Gasogi United n’ubundi bari bahuriye ku mukino wa nyuma.

Amakuru umuseke dukesha iyinkuru wamenye, ni uko no mu mwaka w’imikino 2025/2026, hazongera hakaba shampiyona y’abato batarengeje imyaka 17 na 20 mu bakobwa n’abahungu. Noneho muri 2026/2027, hakaba hateganywa ko hazakinwa iy’abatarengeje imyaka 15 mu bahungu n’abakobwa.

Ingimbi za Marines FC zitarengeje imyaka 20, zambuikanye igikombe i Rubavu
Ingimbi za Gasogi United zageraga ku mukino wa nyuma bwa kabiri zikurikiranya
Abangavu batarengeje imyaka 20 ba Nyagatare WFC, batsindiwe ku mukino wa nyuma
Aba Police WFC batarengeje imyaka 20, begukanye igikombe cy’uyu mwaka

Comments are closed.