75% y’abagore batswe ruswa ishingiye ku gitsina, mu gihe abagabo batswe iyo ruswa ari 25% gusa

4,130

Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu 1,200 mu Rwanda bugaragaza ko abagore bagera kuri 75 ku ijana bavuga ko bahuye na ruswa ishingiye ku gitsina mu kazi, mu gihe abagabo ari 25 ku ijana.

Ibi ni bimwe mu byagaragajwe n’ubushakashatsi bwashyizwe hanze n’umuryango Transparency International Rwanda bwamuritswe kuri uyu wa gatatu.

Uyu muryango uvuga ko mu babajijwe bagaragaje ko ruswa y’igitsina igaragara cyane mu rwego rw’abikorera aho igeze kuri 57 ku ijana.

Uru rwego rukurikirwa n’amashuri makuru bigeze kuri 42 ku ijana, mu nzego z’ibanze naho hatunzwe agatoki ko iyo ruswa igeze kuri 37 ku ijana, imiryango itagengwa na Leta ni yo igaragaza ruswa nke ishingiye ku gitsina kuko igeze kuri 12 ku ijana.

Madame Ingabire Marie Immaculee uyobora uyu muryango, yagaragaje ko iyi mibare yasohowe ari mike, ugereranyije n’abatavuga iyi ruswa bagahitamo guceceka.

Abayobozi banyuranye bari bitabiriye imurikwa ry’ubu bushakashatsi, barimo abashinzwe inzego z’ubugenzacyaha, imiryango inyuranye itagengwa na Leta, ndetse n’umuyobozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire mu Rwanda, Madamu Rose Rwabuhihi, we yagaragaje ko ikibazo gikomeye kuko iyi ruswa itavugwa.

Ubushakashatsi bwasohowe na Transparency International Rwanda, bugaragaza ko abagore ari bo bibasiwe cyane n’iyi ruswa.

Ubu bushakashatsi ariko bwagaragaje ko n’abagabo babatse ruswa ishingiye ku gitsina, nubwo imibare ikiri hasi ugereranyije n’abagore. Abagabo 25 ku ijana nibo basabwe iyi ruswa.

Ubu bushakashatsi buje bukurikira ubwari bwasohotse mu mwaka wa 2017, bwo bwari bwagaragaje ko ruswa ishingiye ku gitsina yiganje cyane mu mashuri makuru na za kaminuza naho ahagaragaye nkeya icyo gihe hari mu butabera.

Abakoze ubu bushakashatsi bemeza ko ugereranyije n’ubwakozwe mu myaka itanu ishize, iyi ruswa isigaye ivugwa.

Umuryango urwanya Ruswa n’akarengane mu Rwanda usaba abakorerwa ibi byaha ko bajya babivuga vuba, kugirango ababigizemo uruhare bahanwe, kuko iyo batinze kubitangaza, ibimenyetso bigorana kubibona mu gihe biregewe.

Leave A Reply

Your email address will not be published.