DRC: FARDC n’ingabo z’Uburundi ziri gutegura igitero simusiga cyo kubohoza Bunagana

6,338

Ingabo z’Uburundi zifatanije n’ingabo za FARDC ziravugwa mu myiteguro ikomeye yo kubohoza umujyi wa Bunagana umaze amezi arenga atatu mu maboko ya M23.

Iminsi irenze 90 umujyi wa Bunagana uri mu maboko y’umutwe wa M23, umutwe uvuga ko uharanira uburenganzira bw’Abakongomani bo mu bwoko bw’abatutsi bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bemeza ko bakandamijwe na Leta yabo mu myaka myinshi.

Kuva uwo mujyi wajya mu maboko w’izo nyeshyamba, ingabo z’igihigu za FARDC zakomeje kugerageza kugaruza uwo mujyi n’utundi duce M23 yigaruriye ariko bikomeza kuba iby’ubusa, kuko buri gihe uko ingabo z’igihugu zageragezaga kwigarurira utwo duce zakubitwaga inshuro ndetse zikamburwa na bimwe mu bikoresho bya gisirikare.

Ikibazo cya M23 cyakomeje gusakuzwa henshi, kinajyanwa mu muryango w’ubumwe bw’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari ku buryo hemejwe ko DRC ihabwa ubufasha bwa gisirikare mu gutsimbura umutwe wa M23 ndetse n’indi mitwe yitwaje ibirwanisho ikorera muri DRC, ku isonga igisirikare cy’Uburundi cyemeye gutanga ingabo bivugwa ko ubu ngubu bari mu myiteguro ikomeye ya nyuma yo gutsimbura M23 igakurwa mu duce yigaruriye.

Aya makuru yemejwe n’ubuyobozi bw’ubutasi mu mutwe wa M23 ku buryo watangiye gusaba bamwe mu baturage bo mu duce uyobora cyane cyane abo mu gace ka Kibindi kuhimuka vuba na bwangu kugira ngo batazahitanwa n’amasasu.

Kugeza ubu nta makuru yari yatangwa n’umuvugizi wa gisirikare muri uwo mutwe, gusa aya makuru ari kwemezwa na bamwe mu baturage batuye i Kabindi.

Umutwe wa M23 wakomeje kuvuga ko utiteguye kuva mu birindiro byawo mu gihe cyose guverinoma itari yemera kugirana ibiganiro nawo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.