Kayonza: Umugore yiyahuje ikinini k’imbeba nyuma y’amakimbirane yagiranye n’umugabo.
Umugore wari ufite imyaka 22 atuye mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Gahini yaraye yiyahuje ikinini bakunze gutegesha imbesha nyuma yo kugirana amakimbirane n’umugabo we akajya kwirarira ku mugore we mukuru.
bi byabaye mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kane mu Mudugudu wa Rukore Akagari ka Kahi mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza.
Amakuru aravuga ko uyu mugore kuri uyu wa Gatatu yirirwanye n’umuhabo we mu gasantere ariko ngo akaba yari yaramubwiye ko adashaka ko yongera kubonana n’umugore we mukuru. Mu masaha y’ikigoroba ngo nibwo baje kugirana amakimbirane biba ngombwa ko umugabo we ajya kurara ku mugore we mukuru undi ahita anywa ikinini bakunze gutegesha imbeba.
Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahini, Rukeribuga Joseph yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mugore akimara kwiyahura ubuyobozi n’abaturage bagerageje kumutabara ariko agapfira mu nzira bamutwaye kwa muganga.
Ati “ Yari umugore wa kabiri umugabo we yamushatse asanganwe undi mukuru. Bari bamaze igihe bafitanye amakimbirane ashingiye ku kuba umugabo ajya ku mugore mukuru. Ejo bari biriranywe mu yindi santere umugore atashye kumugoroba nibwo yanyweye ikinini cy’imbeba, ubuyobozi bw’umudugudu n’Akagari bagerageza kumutwara kwa muganga ariko agwa mu nzira.”
Rukeribuga yakomeje avuga ko asaba abaturage kubana neza birinda amakimbira, uwagize ikibazo akagana ubuyobozi bukamugira inama bukamufasha. Icyakora ngo hari ababihisha kugeza habaye ibikorwa bigayitse nk’ibi byo kwiyambura ubuzima.
Uyu mugore wiyahuye yari atarabyara kuko yari amaranye igihe gito n’uyu mugabo. Umurambo we wajyanwe ku bitaro bya Gahini ngo ukorerwe isuzumwa mbere yo kujya kumushyingura.
Comments are closed.