Burera: Biyemeje kureka ubuzererezi maze bagakora umushinga wo gutwara abantu mu bwato mu kiyaga
Urubyiruko rwahoze ari inzererezi ruvuga ko nyuma yo gusanga nta cyiza cyabwo, rwahinduye imyumvire rukora umushinga, rugana SACCO ibaha inguzanyo baguramo ubwato butwara abagenzi mu kiyaga cya Burera.
Urubyiruko rwahoze ari inzererezi ruvuga ko nyuma yo gusanga nta cyiza cyabwo, rwahinduye imyumvire rukora umushinga, rugana SACCO ibaha inguzanyo baguramo ubwato butwara abagenzi mu kiyaga cya Burera.
Abo bibumbiye muri koperative KOERUSA (Koperative Ejoheza Rusarabuye), ikaba ihuje urubyiruko rwo mu murenge wa Rusarabuye, Butaro na Cyeru. Bahoze ari inzererezi, batunda ibiyobyabwenge birimo na kanyanga, nyuma bajyanwa mu bigo ngororamuco.
Bavuga ko bicuza igihe bataye mu buzererezi, ariko ubu uwo mushinga batangiye kuwubyaza umusaruro, ngo bawitezeho kuzabahindura abafitiye abandi akamaro aho kubateza ibibazo by’umutekano muke nk’uko byahoze.
Uwitwa Turinimana Pierre ati: “Wasangaga twarataye imiryango yacu twibera mu mateme, ubundi tugafatanya n’abatunda za magendu n’ibiyobyabwenge. Byatumaga duhora duhanganye n’ubuyobozi n’inzego zishinzwe umutekano”.
Ati “Nyuma yo kujyanwa mu bigo ngororamuco twaje gusanga ibyo bikorwa bigayitse kandi byaradutesheje igihe, hanyuma ubwo twari tumaze kugaruka mu miryango nibwo twihaye intego yo kugira icyo twakora kitwinjiriza ifaranga. Twishyira hamwe tugana SACCO iduha inguzanyo twabyajemo umushinga dukora ubu wo gutwara abantu mu bwato bakenera kujya ahantu hatandukanye hano mu Karere ka Burera”.
Iyo nguzanyo ya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda bahawe na SACCO bazishyuraho 50%, andi yishyurwe n’Ikigo BDF cyabishingiye.
Urwo rubyiruko rubarizwa mu karere ka Burera, ruvuga ko ari amahirwe rwabonye badateze gutesha agaciro, kuko ari ishingiro ry’iterambere ryabo.
Umwe muri bo ati: “Mu kiyaga cya Burera hakundaga kuberamo impanuka zituruka ku kuba nta bwato bufatika bwabagamo. Ku ruhande rumwe iki cyabaye igisubizo kuri icyo kibazo, ariko ku rundi ruhande natwe bituma tugira amahirwe yo kuba nta muntu ushobora gusubira muri bwa buzima, ubu dufatanya n’ibindi byiciro by’Abanyarwanda kubaka igihugu biciye mu gutwara abagenzi mu bwato”.
Mu karere ka Burera hari amakoperative arindwi ahuriyemo urubyiruko rusaga 200 rwaretse ubuzererezi nyuma yo kugororwa. Nsengiyumva Jean de la Coix, Umukozi ushinzwe urubyiruko, umuco na siporo mu Karere ka Burera, avuga ko hari gahunda zitandukanye bashyiraho, mu rwego rwo kuba hafi y’urwo rubyiruko, kugira ngo barufashe gukabya inzozi zarwo.
Ni naho ahera asaba urundi rubyiruko gushishikarira ibikorwa biruteza imbere bahereye ku mishinga yaba mito cyangwa yagutse.
Agira ati: “Hari intambwe ishimishije imaze guterwa yo kuba urwo rubyiruko rwaramaze gusubira mu buzima busanzwe, rufite aho rumaze kugera kuko ayo makoperative yose babamo afatika. Afite ubuyobozi buyareberera, akagira n’ibikorwa bibyara inyungu yaba ibishingiye ku buhinzi n’ubworozi, imyuga n’ibindi”.
Ati “Ibyo bituma mu bayagize nta muntu ushobora kugira ikibazo ngo ananirwe kugikemura, cyangwa ngo bagenzi be bananirwe kumwunganira. Icyo dusaba n’urundi rubyiruko, ni ugutinyuka bagatekereza ibikorwa bituma bakura amaboko mu mifuka bagakora, bikabageza ku bikorwa bifitiye benshi akamaro, kuko igihugu gikeneye amaboko yabo n’umusanzu wabo”.
Icyakora urwo rubyiruko rugitangira uwo mushinga, ubwato bumwe bufite ubushobozi bwo gutwara abagenzi 35, binjizaga nibura amafaranga ibihumbi 200 buri kwezi abaka ari nayo bakuramo ayo kwishyura umwenda wa banki. Ariko ubwo icyorezo Covid-19 cyadukaga, cyabakomye mu nkokora.
Ubu ku bagenzi bacye ubwato butwara, binjiza amafaranga atarenga ibihumbi 100. Gusa bafite icyizere cy’uko ubwo iki cyorezo kizaba gicogoye, bazongera gusubira ku muvuduko bahozeho, nibiba ngombwa bakazanawurenza.
Comments are closed.