Abanyarwanda 7 barekuwe na Leta ya Uganda bavuze iyicwarubozo bakorewe.
Abanyarwanda barindwi, barimo umwana w’umuhungu w’umwaka umwe n’igice, baraye bageze mu Rwanda nyuma yo kurekurwa na Leta ya Uganda yari imaze igihe ibafungiwe muri gereza zitandukanye aho bakorewe iyicarubozo ryaviriyemo umwe ingaruka zirimo no kuba atagishobora no gukandagiza amaguru ye.
Ubwo bagezwaga ku mupaka wa Kagitumba, hagaragaye umugore w’imyaka 36 witwa Ngoga Nzamukosha Diane utabashaga no gushinga ikirenge cye, avuga ko ibyo yakorewe n’inzego z’umutekano muri Uganda birenze iyicarubozo.
Akigera ku mupaka wa Kagitumba akicaye mu modoka yaziyemo kuko atabashaga kugenda, yagaragaje ko yishimiye kugaruka mu gihugu cye kandi ko abonye ubuzima. Yakuwe mu modoka ateruwe na bagenzi be mu maboko, ikindi yashoboraga ni ukwicara hasi no kuharyama gusa.
Bose bakigera ku mupaka babanje gupimwa icyorezo cya COVID-19 basangwa ari bazima. Bose bashinja Leta ya Uganda ibiorwa by’ubumaanyamaswa ikorera bamwe mu Banyarwanda bari muri icyo Gihugu, aho bashimutwa n’inzego z’umutekano zikabakorera iyicarubozo zibashinja kuba maneko z’u Rwanda.
Fidele Nzayisenga w’imyaka 27 y’amavuko wajyanywe muri Uganda no gusura mushiki we mu mwaka wa 2018, yagize ati: “Natawe muri yombi mu Kwakira 2020, ubwo nari ngarutse mu Rwanda. Icyo gihe banshinjaga n’umugore wanjye, kuba ibyitso bya Leta y’u Rwanda, ngo tugamije kugirira nabi Uganda.”
Yavuze ko ubwo bari bagarutse mu Rwanda bahise batabwa muri yombi n’inzego z’umutekano za Uganda. Yibuka uburyo yakubiswe n’abasirikare b’icyo gihugu inshuro nyinshi cyane, yongeraho ko hakiri Abanyarwanda benshi bagifungiwe mu bice bitandukanye by’icyo Gihugu.
Nzayisenga we yaje kumenya ko yari afungiwe muri Kasho ya Mbuya iherereyemu birindiro bya Gisirikare i Kampala, mu gihe umugore we yajyanywe gufungirwa muri Gereza ya Kireka iherereye muri Uganda.
Ahabarizwa Gereza ya Mbuya ni na ho hari icyicaro gikuru cy’Urwego twa Gisirikare rw’Ubutasi rwa Uganda (CMI), urwego rwagiye ruvugwaho ibikorwa bitandukanye by’iyicarubozo bikorerwa Abanyarwanda bose bafungwa bashinjwa kuba ibyitso.
Augustin Ndagijimana, na we ni undi Munyarwanda warekuwe, yerekanye inkovu nyinshi yasigaranye ku mubiri zatewe no gukorerwa iyicarubozo. Yagize ati: “Baradukubitaga cyane mu ijoro… Inama nagira Abanyarwanda bateganya kujya muri Uganda ni ukuba babiretse kuko baba bashyize ubuzima bwabo mu kaga.”
Ni kenshi inzego z’umutekano muri Uganda zagiye zirekura Abanyarwanda cyangwa zikabajugunya ku mupaka nyuma yo kubagira intere.
Muri Kamena umwaka ushize Abanyarwanda 79 ba mbere bashyikirijwe Leta y’u Rwanda, bakaba bari muri 440 Leta ya Uganda yiyemereye ko ifunze mu biganiro byahuje intumwa z’u icyo gihugu n’iz’u Rwanda tariki ya 8 Kamena 2020.
Leta ya Uganda yemeye ko yagombaga kurekura Abanyarwanda 130 bari bafungiwe mu magereza atandukanye yo muri icyo gihugu nk’uko byashimangiwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa.
Minisitiri Kutesa yavuze ko nyuma y’iperereza ryakozwe ku Banyarwanda bafungiwe mu magereza atandukanye muri Uganda, basanze abagera ku 130 bagombaga guhita barekurwa ariko ko hari abandi 310 bagifunzwe, bakurikiranywe n’ubutabera bwa Uganda.
Gufunga no gukorera iyicarubozo Abanyarwanda muri Uganda ni kimwe mu bigize ipfundo ry’ibibazo mu mibanire hagati y’u Rwanda na Uganda, cyiyongera ku kuba u Rwanda rushinja icyo gihuu gutera inkunga imitwe ihungabanya umutekano warwo.
Ibihugu byombi biracyakomeje ibiganiro birimo n’ibihuza Abakuru b’Ibihugu bikagirwamo uruhare rukomeye n’abahuza bo muri Angola na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Inama y’Abakuru b’Ibihugu byombi n’abakuriye ibihugu by’abahuza, iheruka kubera ku mupaka wa Gatuna muri Gashyantare 2020.
Comments are closed.