RUSIZI: Gitifu NDAGIJIMANA arashinjwa kwambura inyama umuturage utarishyura mitiweri.

6,842

Hari umuturage wo mu Karere ka Rusizi ushinja gitifu w’Akagari kumwambura inyama amuziza kuba atari yishyura ubwisungane mu kwivuza buzwi nka mitiweri.

Mu Karere ka Rusizi buri gihe mu ntangiriro z’umwaka hari abaturage bibumbira mu matsinda bagateranya mafaranga agera ku 1000 kuri buri rugo noneho umwaka wajya kurangira bakayateranya bakayagura inka bakayibaga ku bunani buri wese agatwara ku nyama.

Ni muri ubwo buryo uwitwa Hategekimana Joseph wo mu Mudugudu wa Rugaragara,Akagari ka Kinyaga ku tariki ya 31 Ukuboza 2020, ubwo yari arimo kugabana n’abandi baturage inyama bagombaga kurya ku bunani, yatunguwe no kubona umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ako Kagari Ndagijimana Japhet aje agaterura ibiro umunani by’inyama zari zimugenewe.

Hategekimana yabwiye TV1 ko yamubajije mpamvu azifashe, gitifu amubwira ko adakwiye kurya inyama ku bunani atarishyura mituweli.

Ati “Yaraje afata inyama zanjye nari nagabanye arazitwara ambaza mituweli ndamubwira ngo urihangana nyishake aho kugira ngo abyumve yafashe inyama zanjye ibiro umunani arabitwara kugeza icyo gihe ntabwo nzi amarengero yazo, nta na mituweli ndabona.

Yakomeje avuga ko ibyo biro umunani by’inyama yari yagabanye na bagenzi be yagombaga kugurishamo bitandatu akavanamo amafaranga akishyuramo mituweli maze ibindi bisigaye akabisangira n’umuryango we ariko ngo ntibyakunze.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkanka, Nsabimana Kazungu Alex, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko inyama z’uyu muturage zafatiriwe kugira ngo umuryango wa Hategekimana ubanze wishyure mituweli.

Ati “Ntabwo bazimwambuye gitifu ari wenyine kuko hari abajyanama, abakuru b’isibo na ba mudugudu. Ntabwo twavuga ko yambuwe inyama ahubwo ni umuntu wari waratinze kwishyura mituweli, nibwo yasabwe ko inyama zagurishwa hakavamo amafaranga yo kwishyura kandi byarakozwe iraboneka na gitansi irahari ndetse n’uwo munsi ntiyabuze ibyo kurya.”

Yongeyeho ko hari abaturage muri aka gace bakunda gusesagura amafaranga ku minsi mikuru isoza umwaka batari bishyura mituweli ku buryo ari muri ubwo buryo uyu mugabo ufite umuryango w’abantu umunani akimara kugabana inyama na bagenzi be, ize zahise zifatirwa kugira ngo abanze ayishyure.

Gusa n’ubwo uyu muyobozi avuga atya,uyu muturage we agaragaza ko nta bwisungane mu kwivuza afite kuko iyo nyemezabwishyu itaramugeraho.

Leave A Reply

Your email address will not be published.