Urukundo rukabije afitiye igitsina rwatumye Visi prezida wa Zimabwe yegura

7,705

Visi prezida wa Kabiri wa Zimbabwe yashyikirije prezida urwandiko rwo kwegura nyuma yo gushinjwa gukoresha amarangamutima ashingiye ku rukundo rw’igitsina.

Visi Perezida wa kabiri wa Zimbabwe, Kembo Mohadi yanditse ibaruwa yo kwegura ayishyikiriza Perezida Emmerson Munangagwa nyuma y’icyumweru ashinjwa gukoreshwa n’amarangamutima ashingiye ku gitsina.

Mohadi w’imyaka 71 avuga ko arengana akaba yarazize ibikorwa byo kumwinjirira hifashishijwe ikoranabuhanga no guhindura ijwi rye “voice cloning”.

Hashize igihe ikinyamakuru cyo muri Zimbabwe gisohoye amajwi kita aya Kembo Mohadi ahamagara kuri telefoni abagore batandukanye “abatereta” harimo n’abakora mu biro bye.

Yanditse ati “Nakorewe isebanya rishingiye ku kuyobya ukuri kw’amakuru, guhindura amajwi hifashishijwe ikoranabuhanga, n’ibikorwa bishingiye kuri politiki.”

Yavuze ko nyuma y’igihe yatekereje asanga ari ngombwa ko aba aruhutse agafata igihe yita ku bibazo bye bwite bitajyanye n’inshingano zo muri Leta.

Kembo Mohadi avuga ko kwegura kwe atari ubugwari ko ahubwo yahisemo kubahisha umwanya yarimo mu Biro bya Perezida, ugatandukana n’isura ye bwite yahawe mu itangazamakuru.

Vice President Mohadi resigns | The Herald

Comments are closed.