Abdul Gakara wakanyujijeho muri Ruhago ari mu maboko ya Polisi kubera gusambanya umugore w’abandi

8,075
Kwibuka30
Uwimana Abdul wakiniye Rayon Sports afunzwe azira gusambanya umugore  w'abandi | IGIHE

Abdul Gakara wigeze gukinira amakipe atandukanye mu Rwanda ari mu maboko ya polisi azira gusambanya umugore w’abandi.

Amakuru y’itabwa muri yombi rya Bwana ABDUL GAKARA wigeze gukinira amakipe atandukanye hano mu Rwanda harimo na Rayon sport yatangiye kumenyekana ku munsi w’ejo hashize kuri uyu wa mbere taliki ya 1 Werurwe 2021.

Aya makuru na none yaje kwemezwa n’urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda RIB, urwo rwego rwemeza ko kuri ubu Bwana Abdul GAKARA acumbikiwe kuri station ya polisi ya Nyamirambo.

Kwibuka30

Umuvugizi w’urwo rwego Dr Murangirwa B.Thierry ati:”Yafashwe asambanya umugore w’abandi w’isezerano. Yafashwe ku itariki ya mbere z’uku kwezi, afungiye kuri sitasiyo y’i Nyamirambo.”

Amakuru yaturutse kuri bamwe mu nshuti za hafi za Bwana Gakara aravuga ko koko yari amaze iminsi asambana n’uwo mugore maze baza kumupangira bamufatira mu cyuho.

Gakara Abdul yameneyekanye mu myaka yashize ubwo yakiniraga ikipe ya Rayon Sport ndetse n’ikipe ya Etincelles, ni umwe mu bakinnyi babaye beza ku rwego rw’abasatirizi mu ikipe ya Rayon sport.

Gakara Abdul hamwe na bagenzi be bakiniye ikipe ya Rayon Sport aherutse kugaragara ari kumwe n’abayobozi b’ikipe ya Rayon mu gikorwa cyo gutangiza umushinga wo kubarura abakunzi ba Rayon sport.

Uwimana Abdul wakiniye Rayon Sports afunzwe azira gusambanya umugore  w'abandi | IGIHE
Leave A Reply

Your email address will not be published.