Ibitaro byo mu Turere n’ibyo mu mujyi wa Kigali byatangiye gutanga inkingo za Covid-19

6,070

Bimwe mu bitaro byo mu ntara no mu mujyi wa Kigali byatangiye igikorwa cyo gutera abaturage inkingo za covid-19.

Ku wa Gatatu nibwo u Rwanda rwakiriye inkingo 342.960 zanyujijwe muri gahunda ya Covax, zaje mu byiciro bibiri kandi mu bwoko bubiri harimo 102.960 za Pfizer n’izigera kuri 240.000 za AstraZeneca.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Weurwe 2021,nibwo hirya no hino mu Rwanda hatangiye gahunda yo gutanga urukingo ku bantu bafite ibyago byo kwandura Covid-19 kuruta abandi, barimo abakora mu nzego z’ubuzima ni ukuvuga abaganga, abaforomo, abajyanama b’ubuzima ndetse n’abakozi bita ku barwayi ba Coronavirus umunsi ku wundi.

Abandi bazakingirwa ku ikubitiro ni abantu bakuze guhera ku myaka 65 kuzamura, abafite ubumuga, abarwaye indwara zikomeye nka Diabete, iz’umutima ndetse n’iz’ubuhumekero.

Abantu bazakingirwa muri iki cyiciro bangana na 171.480.

Kugira ngo umuntu watewe inkingo za Astrazeneca cyangwa Pfizer yizere umutekano w’uko zizamurinda kwandura Coronavirus nuko ahabwa doze ebyiri, zunganirana mu gufasha umubiri kumenya no kurwanya iyo virus igihe yageze mu mubiri.

Abazakingirwa bazabanza guhabwa urukingo rumwe, maze urwa kabiri baruhabwe nyuma y’iminsi 21, ni ukuvuga nyuma y’ibyumweru bitatu bafashe urwa mbere.

U Rwanda ruzahabwa inkingo 1.098.960 muri iyi gahunda ya COVAX. Izi nkingo ariko ntabwo zizaba zihagije, ari yo mpamvu hamaze gutegurwa ingengo y’imari ingana na miliyoni 124 $ izifashishwa muri gahunda yo kugura izindi.

Gahunda yo gukingira abantu irakorwa hashingiwe ku rutonde rwatanzwe n’akarere, aho abantu bahabwa urukingo bwa mbere bashyizwe mu byiciro 11, birimo abakora mu nzego z’ubuzima bose, abarimu, abayobozi b’amadini, abacuruzi, abakora mu bukerarugendo, abantu bashaje, abafite indwara zikomeye n’abandi.

Nta mubare ntarengwa uturere twahawe w’abantu bazakingirwa, kuko twose tutazakingira abantu bangana bitewe n’imiterere yatwo.

Imibare izagenda irutana hashingiwe ku kureba niba akarere kegereye umupaka, ibikorwa by’ubukerarugendo bugakorerwamo cyangwa se ubucuruzi.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Ngamije Daniel, yavuze ko abazakingirwa bazakira amakuru ahagije ajyanye n’igikorwa binyuze mu butumwa bazahabwa.

Abayobozi b’ibitaro nibo baje gufata inkingo ku bubiko bwazo muri RBC, bakaba nabo bahita bazigeza mu bigo nderabuzima aho inkingo zizatangirwa ku munsi w’ejo hakingirwa ibyiciro by’abarusha abandi ibyago byo kwandura no kuzahazwa na COVID19.

Amatsinda akurikirana igikorwa cy’ikingira yamaze gutegurwa mu bitaro byose by’uturere. Arimo abakozi bashinzwe gutanga inkingo, abashinzwe gukusanya amakuru y’abakingirwa, abashinzwe ibikoresho ndetse n’abakurikirana ingaruka zaterwa n’urukingo.

(Inkuru ya Umuryango.rw)

Comments are closed.