Kamonyi: RIB yataye muri yombi abayobozi b’ishuri 4 bahishiraga umwarimu ukekwaho gusambanya abanyeshuri be

6,303
Kamonyi: RIB yafunze Umwarimu ukurikiranyweho gusambanya abanyeshuri -  Kigali Today

Abayobozi bane bo ku kigo cy’ishuri cya Ruyumba bari mu maboko ya RIB nyuma yo guhishira umwarimu uvugwaho gusambanya abanyeshuri.

Amuyobozi w’ikigo k’ishuri giherereye mu Ntara y’amajyepfo mu Karere ka Kamonyi cyitwa GS RUYUMBU ari mu maboko y’urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda hamwe n’abandi bayobozi batatu, bose bakurikiranyweho icyaha cyo guhishira umwarimu wigisha muri icyo kigo ukekwaho gusambanya abana b’abakobwa yigisha.

Bwana Munyakazi Pierre Damien (Ni nawe diregiteri w’ikigo), hamwe n’umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi, Musabumuremyi Donatien, Nkuriyingoma Jean Umuyobozi wa Komite ishinzwe Imyitwarire mu Kigo na Niyoniringiye Jean Pierre, Umuyobozi wa Komite y’ababyeyi bose bakurikiranyweho icyo cyaha badafunzwe.

Aya makuru yemejwe n’umuvugizi w’umusigire w’urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB, Dr Dr Murangira B.Thierry, yagize ati:”…Nibyo koko bose uko ari 4 bakurikiranywe badafunze, ariko icyaha nikibahama bazahanishwa igifungo cy’amezi 6, kitarenga umwaka, bagatanga n’ihazabu iri hagati ya Frw 100, 000 na Frw 300,000…”

Yakomeje avuga ko icyo “cyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye” cyo kutamenyekanisha icyaha cyakozwe gihanwa n’ingingo ya 243 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha avuga ko nyuma yo guta muri yombi umwarimu ukekwaho gusambanya abanyeshuri 2 yigisha, bakoze iperereza basanga n’Ubuyobozi bw’Ishuri bwarabimenye bushaka kumukingira ikibaba, hashingiye kuri raporo y’ikigo RIB yabashije kubona.

Urwego rw’Ubugenzacyaha rusaba ko nta muntu ugomba guhishira icyaha cyo gusambanya abana, yaba inyungu abifitemo cyangwa ikindi cyose ashobora kwitwaza.

Comments are closed.