Inteko nshingamategeko ya USA yihanangirije prezida Donald TRUMP
Inteko ishingamategeko ya Leta Zunze ubumwe za Amerika zihanangirije prezida Trump kongera kugira igitero atagishije inama inteko.
Nyuma yaho prezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump yemeye ko ariwe watanze itegeko ryo kwica umwe mu bayobozi bakomeye ba Iran Gen Qasem Suleimani ibintu byarakaje abayobozi ba Iran ndetse benshi mu bakurikiranira hafi politiki yo muri kiriya kigobe bakavuga ko ari igikorwa cyo guhubuka cyakozwe n’igihugu cya USA kuko ari kimwe mu bintu bishobora gutera intambara muri kariya karere, kuri uyu wa kane rero inteko ishingamategeko ya Leta Zunze ubumwe za Amerika yateranye kugira ngo yige ku cyatumye prezida TRUMP afata umwanzuro wo gukora igikorwa atagishije inama inteko nshingamategeko.
Trump arashinjwa kugaba igitero akanica umuyobozi ukomeye atagishije inama inteko
Inteko ishingamategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yiganjemo aba democrates yahise yihanangiriza Prezida TRUMP kutongera kugira igitero icyo aricyo cyose akorera ku gihugu cy’amahanga atabanje kugisha inama inteko y’abadepite kuko ariyo n’ubundi igomba gutanga umwanzuro wa nyuma ku gitero icyo aricyo cyose Leta igomba gukorera ku gihugu cy’amahanga. Igikorwa cyo gutera no kwica umuyobozi ukomeye wa Iran inteko yagifashe nk’akandi gasuzuguro prezida TRUMP akoreye inteko nyuma y’uko nanone yanze kuyitaba ku kibazo cyo kumweguza.
Comments are closed.