Bwana BIZIMUNGU yatewe icyuma mu gatuza arapfa ubwo yajyaga gukiza umugore n’umugabo barwanaga

8,980
Kwibuka30
He was found at the crime scene

BIZIMUNGU yaraye atewe icyuma mu gatuza ahita arapfa ubwo yageragezaga gukiza umugore warwanaga n’umugabo we.

Kwibuka30

Mu ijoro ryo kuri uyu wa kane ahagana saa mbiri z’ijoro zo kuri uyu wa kane taliki ya 9 Mutarama 2020 mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Rugerero hiciwe umugabo witwa BIZIMUNGU atewe icyuma mu gatuza ubwo yageragezaga gukiza amakumbirane yabaga hagati y’abaturanyi be. Aya makuru y’iyicwa ry’uyu mugabo yahamijwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa RUGERERO Bwana NKURUNZIZA FAUSTIN abihamiriza igihe.com dukesha iyi nkuru. Yavuze icyo gikorwa cy’ububisha cyabaye ahagana saa mbili z’ijoro ubwo uwo mugabo witwa BIZIMUNGU yabonaga Bwana CYIZA SIMON ari kurwana n’umugore we witwa Francoise ku muhanda maze nawe akiruka agiye kubakiza, nibwo bwana Cyiza yahise afata icyuma arakimusogota mu gatuza ahita arapfa.

Akimara gukora iryo bara, Bwana Cyiza Simon yagerageje guhunga ariko abaturage baramukurikira maze bamufata ageze ahitwa ku Nyundo. Bwana Faustin yavuze ko kuri ubu Bwana CYIZA afungiye kuri station ya RIB.

Leave A Reply

Your email address will not be published.