U Rwanda rwanze gutanga impunzi z’Abarundi zishinjwa gushaka guhirika ubutegetsi i Burundi.

5,506
Prof. Nshuti Manasseh yagizwe umunyamuryango wa EALA | celebz Magazine

Leta y’u Rwanda yateye utwatsi icyifuzo cya Leta y’Uburundi yasabaga ko yohererezwa zimwe mu mpunzi zishinjwa icyaha cyo gushaka guhirika ubutegetsi.

Ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi bimaze igihe birebana ay’ingwe nyuma y’aho mu mwaka w’i 2015 agatsiko k’abasirikare kagerageje guhirika ubutetsi bwa Pierre NKURUNZIZA wayoboraga igihugu cy’u Burundi muri icyo gihe.

Nyuma yo kuburizamo icyo gikorwa, benshi mu Barundi bahungiye mu Rwanda bakavuga ko Leta y’u Burundi iri kubatoteza, mu gihe Leta y’u Burundi yo yavugaga ko abahungiye mu Rwanda ari abari inyuma y’igikorwa cyo gushaka guhirika ubutegetsi.

Ibihugu bibiri byakomeje kurebana nabi kuko n’u Rwanda rwanshinjaga u Burundi gucumbikira abahungabanya umutekano w’u Rwanda. Icyakora mu gihe gishize, ibihugu byombi byatangiye kugerageza kugira ibyo bikemura mu rwego rwo kongera kubyutsa umubano mwiza hagati y’ibyo bihugu byombi bituranye.

Mu kiganiro aherutse kugirana na “IJwI rya Amerika”, Prof Nshuti Manasseh ushinzwe umuryango w’uburasirazuba bw’Afurika yavuze ko u Rwanda rwakoze ibishoboka byose mu rwego rwo kunagura umubano hagati y’ibihugu byombi.

Ku kibazo yabajijwe niba u Rwanda rwiteguye koherereza u Burundi zimwe mu mpunzi zishinjwa gushaka guhirika ubutegetsi bw’u Burundi maze avuga ko u Rwanda rwubahiziza amategeko mpuzamahanga agenga impunzi bityo ko umuntu wahunze igihugu cye ari mu maboko y’Umuryango w’Abimbumbye adashobora gusubizwa mu gihugu yahunze.

Yakomeje avuga ko n’u Rwanda rutabafiteho ububasha kuko bitwa abantu b’ishami ry’umuryango w’abibumbye UNHCR. Nubwo bimeze bityo, Leta y’u Burundi ivuga ko atari byo, mu ijwi rya Ambassaderi Willy Nyamitwe ushinzwe kumenyekanisha amakuru mu biro by’umukuru w’igihugu yavuze ko u Rwanda rukwiye kuba rufata umwanya rugasoma amwe mu mategeko mpuzamahanga agenga impunzi, kuko abantu nk’abo bashinjwa ubwicanyi no guhungabanya umutekano w’igihugu badafatwa nk’impunzi.

Umwe muri basomambike 5 ba Perezida Nkurunziza uhabwa amahirwe yo  kumusimbura – Muhabura

Comments are closed.