Ibyishimo bidasanzwe kuri Molly Sinert wahuye n’impanga ye baherukanaga mu myaka 36 ishize

7,281
Abagore 2 b’impanga batandukanye bakivuka...

Abakobwa babiri b’impanga baherukana mu myaka 36 ishize bahuye ibyishimo birabarenga

Nyuma y’imyaka igera kuri 36 uwitwa Molly Sinert wo muri Koreya y’amajyepfo atabonana n’impanga ye Emily Bushnell, ibyishimo byabaye byinshi ubwo bahuraga .

Amakuru avuga ko zino mpanga zombi zarererwaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zikarerwa mu buryo butandukanye n’imiryango ibiri itandukanye kuko umwe yarererwaga muri Leta ya Pensylvania mu gihe undi yarererwaga muri Leta ya Florida.

Aba bavandimwe bahuye nyuma y’aho umukobwa wa Emily witwa Isabel w’imyaka 11 yagize amatsiko ajya gushaka amakuru ku muryango wa nyina.

Uyu mwana yabwiye Good Morning America ati “Ndashaka gukoresha DNA kuko mama wanjye yarezwe n’abagiraneza.Ndashaka kumenya niba afite umuryango ahandi.”

Ibi byahuriranye n’uko Molly nawe yashakishaga umuryango we wa nyawo niko gufata DNA azishyira hanze ashaka abantu bahuza.Mu bushakashatsi yakoze hirya no hino yaje kubona ko afite aho ahuriye n’uyu mukobwa wa Emily.

Uyu mugore yafashe ibipimo bye n’iby’uyu mukobwa w’impanga ye basanga bihura ku kigero cya 49,96% bihita bimwemeza ko uyu mukobwa ashobora kuba ari uw’impanga ye.

Uyu mugore yagize ati Nkanze ku gisubizo gikurikiyeho,barambwiye bati “uhuje n’uyu muntu ku kigero cya 49.96%.Turakeka ko uyu ari umukobwa wawe.Ntabwo byari byo kuko ntigeze mbyara umwana.”

Izi mpanga zihuye zasanze hari ibyo zihuza nk’umusatsi,kwambara amakanzu n’ibindi bitandukanye.

Ibi bipimo byatumye izi mpanga ziza guhura hanyuma buri wese avuga ko ariwo munsi mwiza kurusha indi yose mu buzima bwe.

Comments are closed.