Rayon Sport FC inganyije na AS Kigali bituma yongera intera iyitandukanya na Mukeba.

8,319

Rayon Sport na AS Kigali byaguye miswi bishobora guha amahirwe APR FC yo kuzanikira.(photo: Igihe.com)

Shampiona y’umupira w’amaguru mu Rwanda RPL yagombaga gukomeza ku munsi taliki ya 11 Mutarama ikaba ku munsi wayo wa 17, umukino wari utegerejwe na benshi ni uwahuje ikipe ya Rayon sport ikunzwe n’abantu benshi ku buryo budashidikanywaho yakirwaga n’ikipe y’abanyamujyi ariyo AS KIGALI, umukino wabereye kuri sade ya Kigali.

Amakipe yombi yatangiranye ishyaka kuko Rayons yari ikeneye kwegukana amanota y’umunsi kugira ngo ikomeze isatira umwanaya wa mbere kugeza ubu wicaweho n’ikipe ya APR FC izakina ejo mu gihe ikipe ya AS KIGALI yari iyakeneye kugira izamuka ku rutonde rw’agateganyo, igice cyambere cyarangiye nta kipe irungurutse mu izami ry’indi nubwo impamde zombi zasatiranye ariko byakomeje kuba ingorabahizi ba ba rutahizamu bayo makipe yombi.

Abafana b’ikipe ya Rayon Sport bari baje kuyishyigikira ari benshi

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka mu gusimbuza bamwe mu bakinnyi ku mpande zombi, ba rutahizamu ku mpande zombi bagerageje gushaka uburyo bareba mu izamu ariko ba myugariro bakomeje guhagarara neza ndetse ikipe ya Rayon yakomeje kubona uburyo bwinshi bwari kuvamo ibitego ariko biranga. Umukino warangiye ayo makipe yombi agabanye amanota.

Nyuma yuyu mukino, ikipe ya Rayon Sport iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 35 irushwa na APR amanota 3 izakina ku munsi w’ejo n’ikipe ya Bugesera, niwutsinda izagira amanota 41 isigeho Rayon amanota 6, AS Kigali yo yagize amanota 19 ku mwanya wa 12.

Comments are closed.