Itsinda rya KASSAV ryamamaye cyane muri muzika rizataramira Abanyarwanda kuri Saint Valentin

8,726

Bimaze kwemezwa ko itsinda rya Cassav rizataramana n’Abanyarwanda ku munsi w’abakundana.

Kuri ubu bimaze kumenyekana ko rya tsinda rya muzika ryamenyekanye cyane mu njyana ya zouk rizataramana n’Abanyarwanda kuri uyu wa 14 Gashyantare 2020 umunsi uzwi nk’umunsi w’abakundanye Saint Valentin. Ni igitaramo cyateguwe na Arthur nations na RG consult kikazabera muri Kigali Conference And Exhibition village (KCEV) ku mahema ya camp Kigali, usibye iryo tsinda rya Cassav, icyo gitaramo kizitabirwa na MUNEZA Chistopher umwe mu bahanzi bazwi mu ndirimbo z’urukundo.

Itsinda rya CASSAV ni rimwe mu matsinda yakunzwe na benshi kubera ubuhanga mu kuririmba mu njyana ya Zook.

Group CASSAV ni itsinda rigizwe n’abantu batanu ryo mu bigwa bya Gouadeloupe ryatangiye ibikorwa byo kuririmba mu mwaka w’i 1979 ryigarurira imitima ya benshi mu njyana ya Zook ndetse na Kadans, umuzingo wabo wa mbere witwa Love and Kadance, yarakunzwe cyane mu isi ku buryo byabahesheje amahirwe yo kujya kuririmba mu bihugu byinshi bitandukanye ku buryo ariryo tsinda rya mbere ry’abafite uruhu rwirabura baririmbiye ku butaka bw’icyahoze ari URSS. Akandi gahigo gafitwe na rino tsinda ni uko ari itsinda ryaririmbye iminsi itatu yose mu buryo bwa live ata guhagarara. Itsinda rya CASSAV bisobanuye UMUGATI WO MU MYUMBATI rigizwe n’abagabo 4 n’umugore umwe.

Muneza Christopher wari umaze iminsi atagaragara nawe azataramana na group Cassav

Leave A Reply

Your email address will not be published.