Prezida Paul Kagame yazamuye mu ntera abandi basirikare bane.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame akaba n’Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye abasirikare mu ntera mu buryo bukurikira:
Lieutenant Colonel JP Nyirubutama yahawe ipeti rya Colonel, agirwa Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Urwego rushinzwe iperereza n’umutekano (NISS).
Lieutenant Colonel Callixte Kalisa yahawe ipeti rya Colonel, Lieutenant Colonel Francis Ngabo Sebicundanyi na we yagizwe Colonel, kimwe na Lieutenant Colonel Ronald Rwivanga na we yahawe ipeti rya Colonel.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) rivuga ko izi mpinduka zihita zitangira gukurikizwa nyuma y’uko zitangajwe.
Comments are closed.