FERWAFA yasubitse imikino 5 yari isigaye kubera icyoba cy’ubwandu bwa Covid-19

4,801
Kwibuka30
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda  FERWAFA ryatangaje ko ryasubitse imikino ya championnat yari isigaye kubera ubwiyongere bw’ubwandu bwa Coronavirus.

FERWAFA yamenyesheje amakipe umunani arwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri (Mukura VS, AS Muhanga), Gorilla FC, Kiyovu Sports, Sunrise FC, Gasogi United, Etincelles FC na Musanze FC) ko imikino yayo yari iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru itazaba.

Yagize iti “Dushingiye ku mabwiriza ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yo ku wa 16 Kamena 2021 ajyanye no gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, aho Akarere ka Rubavu kashyizwe muri Guma mu Karere; “

“Mu rwego rw’imigendekere myiza ya Primus National League 2021, turabamenyesha ko imikino y’umunsi wa gatandatu wa Shampiyona ku makipe yavuzwe haruguru isubitswe. Igihe iyo mikino izasubukurirwa tuzakibagezaho mu gihe cya vuba.”

Yasoje igira iti “Gusubika iyi mikino biradufasha kubanza kumenya uburyo imikino y’ikipe ya Etincelles FC izakinwamo.”

Uyu mukino wa Etincelles FC na AS Muhanga ntiwabaye ku wa Kane tariki ya 17 Kamena nubwo amakipe yombi yari yageze muri Stade Umuganda.

Kwibuka30

Etincelles FC ni imwe mu makipe atatu yakiriraga imikino yayo kuri Stade Umuganda y’i Rubavu, kimwe na Marines FC na Rutsiro FC.

Yose yasabwe ko bitarenze ku Cyumweru saa Kumi z’umugoroba, agomba kuba yamaze kumenyesha ahandi azakirira imikino yayo.

FERWAFA yagize iti “Murasabwa kuba mwatumenyesheje ikibuga muzakiriraho imikino bitarenze ku wa 20 Kamena saa Kumi z’umugoroba. Itazabikora, FERWAFA izayifatira ibyemezo bikwiye.”

Bivuze ko kandi umukino w’umunsi wa gatandatu wa Shampiyona mu makipe umunani ahataniye igikombe, wari guhuza Rutsiro FC na Rayon Sports i Rubavu, wasubitswe.

Uretse uwo mukino wari kubera i Rubavu ku wa Gatandatu, Marines FC yari kuzakira Bugesera kuri Stade Umuganda ku wa Kabiri naho Etincelles FC ikakira Musanze FC kuri Stade Umuganda bukeye bwaho.

FERWAFA yifuza ko Shampiyona isozwa muri uku kwezi kugira ngo hatangwe amakipe azahagararira u Rwanda muri CAF.

(Src:Igihe.com)

Leave A Reply

Your email address will not be published.