Rwamagana: Gitifu w’akagali wabaswe n’ingeso y’ubusinzi yanditse asezera ku mirimo ye.

4,671
Akarere ka Rwamagana ku isonga mu guteza imbere ishoramari - YouTube
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali ka Karambi, mu Murenge wa Muhazi yandikiye ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana asezera ku nshingano ze kubera ingeso y’ubusinzi yamunaniye.

Amakuru y’iyegura y’uyu munyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali ka Karambi yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu taliki ya 28 Nyakanga 2021, ndetse anemezwa n’ubuyobozi bw’Akarere.

Mu rwandiko rwe, yandikishije intoki ubwo yari ahamagajwe kwitaba ku biro by’Akarere ka Rwamagana, Gitifu yiyemereye ko yeguye ku bushake bwe kubera ko ingeso y’ubusinzi yamunaniye, bityo agasanga atayibangikanya n’inshingano z’ubuyobozi, ariko asezeranya ko azakomeza kuba umuturage mwiza.

Yagize ati:”Bwana muyobozi, mbandikiye nsezera ku kazi nakoraga k’Ubunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari mu Karere mubereye umuyobozi, bikaba bitewe n’ubusinzi bukunda kungaragaraho, bayobozi nkaba mbasezeranya ko ngiye kuba umuturage mwiza”

Hari amakuru avuga ko mu gihe kano Karere kari muri gahunda ya Gumamurugo, uno muyobozi yakomeje gufatirwa mu tubari tutemewe kandi yasinze, ndetse bamwe mu baturage bo muri ako kagali bakemeza ko uwo mugabo n’ubusanzwe yikundira agatama.

Twibutse ko uyu abaye umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari wa gatatu asezerewe kubera ingeso y’ubusinzi.

Comments are closed.