Gasabo: Umwana w’imyaka 10 basanze yimanitse ku giti cy’ipera yapfuye

7,218

Umwana w’umukobwa w’imyaka icumi y’amavuko bamusanze ku giti cy’ipera, birakekwa ko yiyahuye.

Mu Karere ka Gasabo, umurenge wa Nduba, um Kagari ka Gasanze umwana w’umukobwa witwa UMUNEZERO HENRIETTE ufite imyaka icumi gusa y’amavuko bamusanze kuri uyu wa mbere ku giti cy’ipera yimanitse ku mugozi yapfuye bigakekwa ko yaba yiyahuye nubwo bitavugwaho kimwe. Inkuru dukesha ikinyamakuru umuseke.com, iravuga ko amakuru y’urupfu rw’uyu mwana w’umukobwa yatanzwe na murumuna we witwa Odille wari uvuye ku ishuri ageze mu rugo asanga mukuru we yimanitsecan ku giti k’ipera kiri aho mu rugo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nduba Jeanne NIBAGWIRE yavuze ko koko ayo makuru yamugezeho, avuga ko bana bombi basanzwe bafite ababyeyi bombi ariko bakaba batabana na se kuko nyina yashatse undi mugabo akaba ari naho abo bana baba ubu ngubu. Madame Jeanne yakomeje avuga ko ataramenya neza impamvu yatumye uwo mwana yiyahura.

Comments are closed.