Wa mwalimu wakekwagaho kwiyahura kubera kubengwa n’umukobwa, bamusanze ku nshuti ye

5,918
Kwibuka30

Umusore w’umwarimu w’imyaka 29 wo mu Karere ka Nyamasheke, wigeze kwandika urwandiko asa n’uwerekana ko agiye kwiyahura kubera kubengwa n’umukobwa w’inshuti ye biteguraga kubana, ubuyobozi bwamubonye mu rugo rw’undi mukobwa w’inshuti ye.

Uwo musore yabuze kuva ku itariki 25 Kanama 2021, nyuma yo kwandika urwandiko rusezera umwarimu mugenzi we babanaga mu icumbi ryaho bigisha ku ishuri riri mu karere ka Nyanza.

Munezero Yvan, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushekeri aho uwo musore yaburiye, yabwiye Kigali Today ko yahawe amakuru n’umuyobozi w’ikigo cy’amashuri asanzwe akoreraho, bamubwira ko yabuze kandi babonye urwandiko yanditse asa n’usezera ko agiye kwiyahura.

Kwibuka30

Agira ati “Tugihabwa amakuru twahise dutangira kumushakisha no gukurikirana aho yanyuze, ndetse by’amahirwe nza guhabwa amakuru ko hari umukobwa wabyariye iwabo bari inshuti. Twahise tujya kumushakirayo tumusanga mu nzu, tumukurayo”.

Munezero yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ko bamukuye muri urwo rugo, agaragara nk’ufite intege nke kandi afite agahinda.

Ati “Twasanze ameze nk’unaniwe kandi ufite agahinda, icyo twakoze ni ukumuganiriza, twirinda kumubaza byinshi bimusubiza inyuma. Twamushubije ku ishuri kugira ngo umuyobozi w’ishuri amube hafi, dutekereza ko namara gusubiza ubwenge ku gihe azaduha amakuru arambuye”.

Mu rwandiko yasize yandikiye uwo mugenzi we, yaramubwiye ngo azagurishe ibye anamubwira aho azamwishyurira umwenda ndetse ngo azite ku nkwavu yororaga. Yanamubwiye kandi ngo azabwire nyina ko na we atazi uko yagiye.

Reba ibiro bishya by'Akarere ka Nyamasheke byuzuye bitwaye arenga miliyari  - Kigali Today
Leave A Reply

Your email address will not be published.