Umurambo wa Habineza Joseph uherutse kwitaba Imana wagejejwe i Kigali

4,063
Kwibuka30
Umurambo wa Joseph Habineza uherutse kwitaba Imana azize uburwayi wamaze kugezwa i Kigali ngo asezerweho bwa nyuma n’inshuti n’umuryango.(Photo:Igihe)

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo inkuru y’incamugongo yatashye mu matwi ya benshi ivuga kko Bwana Joseph Habimeneza wigeze kuba ministre w’urubyiruko yitabye Imana, amakuru yatanzwe n’umuryango we, yavugaga ko Bwana Joseph Habineza abantu benshi bakudaga kwita Joe yaguye mu bitaro by’i Nairobi aho yari yagiye kwivuriza.

Nyuma y’icyumweru ashizemo umwuka, Bwana Joe amaze kugezwa mu Rwanda kugira ngo asezerweho bwa nyuma n’inshuti n’abavandimwe.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu taliki ya 26 Kamena 2021 nibwo indenge yazanye umurambo we, maze bahita bawujyana mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kacyiru.

Kwibuka30

Ku Kibuga cy’indege hari hateraniye abagize umuryango we n’inshuti. Imihango yo kumusezeraho yakomereje mu rugo rwa nyakwigendera, Ambasaderi Joseph Habineza hari kubera umuhango w’amasengesho yo kumuherekeza. Ni amasengesho yayobowe n’abavugabutumwa bo mu itorero ry’Aba-Presbytérienne, Habineza yari asanzwe abarizwamo.

Ijambo ry’Imana ryavugiwe muri uyu muhango w’amasengesho ryagarutse ku guhumuriza umuryango wa nyakwigendera ugaragarizwa ko udasigaye wonyine.

Ni umuhango witabitiriwe n’umuryango wa Ambasaderi Habineza, inshuti ze ndetse n’abo bakoranye barimo na Perezida wa Sena, Bernard Makuza.

Biteganyijwe ko umuhango wo kumusezeraho uzaba ku wa Gatandatu tariki ya 28 Kanama mu gihe gushyingura biteganyijwe ku wa Mbere tariki 30 Kanama i Rusororo saa cyenda.

Leave A Reply

Your email address will not be published.